RFL
Kigali

Ku munsi we w’amavuko Yverry yahishuye urukundo rwe n’inkumi ikina muri filime ya Citymaid-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/03/2018 14:54
0


Kuri uyu wa mbere tariki 5 Werurwe 2018 ni umunsi umuhanzi umaze kumenyekana hano mu Rwanda Yverry yizihizaho umunsi mukuru w’amavuko, kuri uyu munsi uyu muhanzi yatamajwe n’imbuga nkoranyambaga zashyize ku karubanda umukunzi we bari bamaze igihe baragize ibanga ibijyanye n’urukundo rwabo.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Yverry yamaze guhindura ifoto imuranga ashyiraho iyo ari kumwe n’iyi nkumi yitwa Usanase Jeannette uzwi muri filime ya City Maid nka Diane. Mu mafoto ari gushyira kuri Instagram, Yverry yibagiwe ashyiraho n’iyo uyu mukobwa bakundana yashyize kuri status ya Whatsapp aha akaba yifurizaga isabukuru nziza umukunzi we maze mu gushyira iyi foto kuri Instagram Yverry yongera kugaragaza urukundo ruri hagati yabo. Ikindi cyemeza ko bari mu rukundo ni uko Yverry yanditse nimero y’uyu mukobwa akoresheje izina rya ‘Mine’ ashaka gusobanura uwanjye.

Usibye Instagram Yverry yakoresheje aya mafoto ahantu hanyuranye harimo na Status ze za Whatsapp aho agaragaza amagambo yuzuyemo urukundo uyu mukobwa wamamaye muri filime ya Citymaid yamwandikiye kuri uyu munsi we w’amavuko. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko aba bombi bamaze igihe bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bari bararugize ibanga ku buryo birindaga ko byajya mu itangazamakuru.

Uyu muhanzi Yverry kuri ubu ari mu bahanzi baharawe n'abatari bake bakunda indirimbo zituje zuzuyemo ubuhanga cyane ko uyu ari umwe mu bahanga u Rwanda rufite ariko nanone akaba yaranabyigiye mu ishuri rya muzika rya Nyundo aho yarangije amasomo ye agahita yubura ibya muzika. Yverry yakoze indirimbo zinyuranye zirimo ‘Uragiye, Nkuko njya mbirota, mbona dukundana …’ n’izindi zatumye yigarurira imitima y’abakunzi ba muzika hano mu Rwanda.

Diane cyangwa se na none Jeannette inkumi yatsindiye umutima wa Yverry ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho mu Rwanda uyu akaba yarakinnye filime zinyuranye zirimo; Umuziranenge yakinnyemo yitwa Jasmin ndetse na Citymaid akinamo yitwa Diane. Usibye ibi ariko na none uyu mukobwa ni umunyamideri utoroshye mu bijyanye no guhanga ndetse no kumurika imideri.

Yverry

Instagram ya Yverry yshyizeho ifoto y'uyu mukobwaYverry

Jeannette kuri Status ye yashyizeho Yverry amwifuriza isabukuru nziza

Yverry

Yverry wanditseho 'Mine' ubwo yabikaga nimero y'umukunzi we ni uku yabonye ubu butumwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND