RFL
Kigali

Ku munsi we w’amavuko Jody Phibi yatunguriwe n’inshuti ze kuri Televiziyo–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/10/2017 15:27
0


Kuri iki cyumweru tariki 8 Ukwakira 2017 ni bwo Jody Phibi yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, kuri uyu munsi uyu muhanzikazi yatumiwe mu kiganiro Sunday Night maze ubwo yari ubwo ikiganiro cyari kirimbanyije inshuti ze zimutungurira kuri televiziyo.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Jody Phibi yagize ati”Nari nagiye kuri televiziyo kumurika amashusho y’indirimbo yanjye nshya, ubwo ikiganiro cyarimo naje gutungurwa n’inshuti zanjye harimo musaza wanjye nabo dukorana bazanye umutsima muri studio isabukuru tuyizihiriza kuri televiziyo.”

Asoza ikiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda.com Jody Phibi yabwiye umunyamakuru ko hari abantu benshi azi bari inyuma yabyo abo hakaba harimo n’umunyamakuru uyobora iki kiganiro cya Sunday Night kuri Isango Tv, gusa anongeraho ko byamushimishije cyane nubwo byamutunguye.

Jody Phibi aheruka gukorana indirimbo nshya na Rabadaba indirimbo bise ‘No Body’ iyi ikaba yaramamaye mu Rwanda ndetse no mu karere cyane mu gihugu cya Uganda, kuri ubu afite indi ndirimbo nshya yise ‘For you'.

REBA HANO AMAFOTO:

JODYJODYJODYJody Phibi yari yibereye mu kiganiro bisanzweJODYUmutsima yagombaga gukata wari wateguweJODYJODYJODYNyuma yo gukata umutsima Jody Phibi yakomeje ikiganiroJODY

Jody Phibi na musaza we wari umwe mu bamutunguye

REBA HANO INDIRIMBO 'FOR YOU' YA JODY PHIBI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND