RFL
Kigali

Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko rwe, Miss Akiwacu Colombe yakiriwe na Ambasade y'u Rwanda mu Bufaransa

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/08/2014 15:36
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2014, ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko Nyampinga w’u Rwanda 2014, Miss Akiwacu Colombe arimo agirira mu bihugu bibiri byo ku mugabane w’u Burayi aribyo Espagne na France, yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Amb. Jacques Kabale.



Ni nyuma y’uko akigera mu Bufaransa ku munsi wa mbere yasuye uruganda rukora amavuta rwa ‘OE’, kuri uyu munsi we wa kabiri Miss Akiwacu Colombe nabamuherekeje berekeje kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa iherereye i Paris mu murwa mukuru w’iki gihugu.

nabs

Miss Akiwacu Colombe, Ambasaderi Jacques Kabale na Ishimwe Diedonne wagiye aherekeje nyampinga

Nk’uko tubikesha Ishimwe Diedonne wagiye aherekeje Miss Akiwacu Colombe, yagiranye ikiganiro kirambuye na ambasaderi Jacques Kabale aho baganiriye ibintu byinshi bitandukanye ariko by’umwihariko asabwa gukomeza guharanira ishema ry’igihugu, kwihesha agaciro, anashishikariza urundi rubyiruko  guharanira kwiteza imbere no gukunda igihugu..aho bagiranye ikiganiro kirambuye kubijyanye nuburyo bishimiye urugendo hano.

nsbsb

Ifoto y'u Rwibutso hagati ya Miss Rwanda, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa hamwe na Miss France 2002

Aha kandi Miss Rwanda hamwe na Ishimwe Diedonne uhagarariye Rwanda inspiration back up bahahuriye na SYLVIE TELLIER uhagarariye ibikorwa no gukurikirana Miss France, uyu akaba yaranabaye Miss France 2002.

Mu kiganiro bagiranye bibanze cyane kumikoranire ku rwego rwaba Nyampinga b’ibihugu byombi ndetse no ku rwego rwabategura ku mande zombi,ndetse banemeza ko iyo mikoranire ntakabuza izafasha ku mpande zombi bityo iterambere ry’ibikorwa bya miss bagakomeza kuzamuka aho nawe yishimiye guhura na miss rwanda 2014 ndetse nabategura miss rwanda.Akaba afite amwe mu makuru ku rwanda nkigihugu cyiza nkuko yabibwiwe na mugenzi we Sonia Roland.

jahgd

Miss Akiwacu Colombe i Paris/Mwihanganire uburyo amafoto agaragara

Miss na bamuherekeje bahawe n’umwanya wo gutemberezwa Paris mu bice nyaburanga byaho ndetse baza no gusangira ifunguro rya ni mugoroba (dinner) hamwe n’abanyarwanda baba mugihugu cy’u Bufaransa.

Ku ruhande rwa Miss Akiwacu Colombe yatangaje ko yishimiye kuba yakiriwe neza na ambasade kandi ko abanyarwanda yasanze aha yatunguwe no kuba bakomeye cyane ku muco wabo banakunze igihugu cyabo.

an

amma

Ku munsi wa mbere yasuye uruganda rwa 'OE'

Biteganyijwe ko  Miss Rwanda aza gukomereza urugendo rwe mu mujyi wa Valencia ho muri Espagne kuri iki cyumweru isaa kumi n’ebyiri aho azasura uruganda rwaho rwitwa Factory rumwe mu bafatanya bikorwa ba simba supermarket ari nayo yafashije Miss Rwanda kujya muri uru rugendo.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbazabugabo9 years ago
    Uwapfuye yarihuse...





Inyarwanda BACKGROUND