RFL
Kigali

Itorero Intayoberana ryashyize hanze indirimbo ryatuye ‘Abari n’abategarugori’–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/03/2018 14:18
2


Ku Isi yose tariki 8 Werurwe buri mwaka hizihizwa umunsi mukuru wahariwe abagore, uyu munsi wizihizwa ku buryo butandukanye icyakora kuri iyi nshuro mu Rwanda abahanzi n'abandi bantu b’ibyamamare wasangaga bazirikana ababyeyi babo ku mbuga nkoranyambaga abahanzi nabo bakaba bakoze mu nganzo baririmbira abagore.



Bamwe mu baririmbiye abagore harimo Charly na Nina bahise bashyira hanze indirimbo ivuga ibigwi abagore ndetse ikagaragaza n’imbaraga bafite muri sosiyete mu ndirimbo yabo bise ‘Afite imbaraga’. Usibye aba bahanzikazi ariko abandi bashyize hanze indirimbo kuri uyu munsi ivuga ubutumwa butaka bukanavuga ibigwi abagore, ni Itorero Intayoberana bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ’Abari n’abategarugori”.

Iyi ndirimbo nshya y’itorero Intayoberana ibaye iya kabiri bashyize hanze basa nabikurikiranye cyane ko mu minsi ishize aba bashyize hanze indi ndirimbo yabo bise Africa iyi ikaba yaravugaga ibigwi umugabane wa Afurika nk’umugabane batuyeho.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA Y'ITORERO INTAYOBERANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mangouste6 years ago
    Whaouu Iyi ndirimbo iranshimishije cyane. Intayoberana mwakoze cyane. Mukomeze muter imbere Kandi tubari inyuma.
  • emma6 years ago
    indirimbo nziza, ijwi ryiza mbese hano mbonye urugo rufite impano!!! nick na madamu Imana ikomeze kwagura impano zanyu





Inyarwanda BACKGROUND