RFL
Kigali

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore Charly na Nina basohoye indirimbo ‘Dufite imbaraga’ batuye abagore-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/03/2018 11:21
1


Tariki 8 Werurwe buri mwaka uba ari umunsi mukuru wahariwe abagore ku Isi yose. Hano mu Rwanda ni umunsi uharirwa ibikorwa binyuranye birimo kugaragariza abagore ko bashyigikiwe ndetse bubashywe muri sosiyete y’u Rwanda. Kuri uyu munsi muri 2018 mu rwego rwo kwifatanya n’abandi bagore Charly na Nina bashyize hanze indirimbo batuye abagore.



Iyi ndirimbo nshya bise ‘Dufite imbaraga’ iyi ikaba ari n’indirimbo bitiriye Album yabo nshya bamuritse umwaka ushize tariki 1 Ukuboza 2018 muri Camp Kigali igitaramo cyitabiriwe bikomeye ndetse cyanagenze neza ubwo aba bahanzikazi bamurikiraga abanyarwanda album yabo ya mbere. Iyi ndirimbo nshya ya Charly na Nina ngo bahisemo kuyishyira hanze kuri uyu munsi mu rwego rwo kwifatanya n’abandi bagore kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe.

charly na NinaIndirimbo nshya ya Charly na Nina 'Dufite Imbaraga'

Bumwe mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo harimo kuba aba bakobwa bumvikanisha ko abagore aria bantu b’agaciro bafite imbaraga, batanga ubutumwa kuri buriwese ko agomba kubaha abagore cyane ko ari bo bababyaye bakabarera bakabitaho ndetse bakabakuza. Iyi ni indirimbo ya mbere aba bahanzikazi bashyize hanze nyuma yo gutandukana na Muyoboke Alex wari umujyanama wabo kuva mu myaka itanu ishize.

Iyi ndirimbo nshya ‘Dufite Imbaraga‘ ya Charly na Nina yakozwe mu buryo bw’amajwi na Nessim umwe mu bagabo bazwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi banyuranye yaba abanyarwanda ndetse nabandi benshi bo mu karere uyu akaba akorera muri Uganda.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA CHARLY NA NINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john6 years ago
    mwakoze indirimbo nziza cyane courage bakobwa beza





Inyarwanda BACKGROUND