RFL
Kigali

Ku isabukuru y'imyaka 10 barushinze, Chameleone yashimagije umugore we amusaba kongera gushyingiranwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/06/2018 12:57
1


Imyaka icumi irashize umuhanzi Jose Chameleone arushinze n’umugore we Daniella bafitanye abana batanu. Uyu munsi uyu muhanzi yanditse ashimagiza umufasha we amutura icyifuzo cy’uko bakongera gushyingiranwa bagahamya isezerano ryabo nanone imbere y’Imana n’abantu.



Chameleone ufite izina rikomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba yanditse ubutumwa bw’inkurikirane kuri Facebook kuri uyu wa 07 Kamena 2018. Yanditse avuga ko iyi tariki idasibangana mu bitekerezo bye nk’umunsi udasanzwe mu buzima bwe n’umuryango we kuko imyaka icumi ishize abana n’umugore byemeye n’amategeko aho baje no kwagura umuryango bakibaruka abana batanu.

Mu butumwa bwe yatangiye ashimira umugore we Daniella kuba yarabaye indakemwa akamwemera uko ari mu bihe bidasaza n’urwibutso ahorana rw’indege n’ahandi hakomeye basohokeye na n’ubu byasize umunezero udashira mu buzima bwabo. Chameleone ati “Uyu munsi njye na Daniella turizihiza imyaka 10 turushinze kuva tariki ya 07 Kamena 2008 aho twagendeye mu ndege twishimira ibirori bidasaza kuri uwo munsi!!!!!!Mama Abba ndagushimira mbikuye ku mutima kuba waremeye uwo ndiwe. Ndi umuntu kandi ntakirenze kuri ibyo”

Ifoto Jose Chameleone yakoresheje avuga ku rukundo rutagabanyije yakunzwe n'umufasha we mu myaka icumi bamaranye

Yakomeje avuga ko Imana yabahaye umugisha ku buryo n’amakosa n’andi mafuti bagiye bakora yababereye isomo rikomeye ryatumye bakomeza gushikama mu rugo rwabo none ubu bakaba bishimira imyaka icumi ishize bakibana nk’umugabo n’umugore. Yagize ati “Imana yaturambitseho ibiganza ku buryo n’amakosa yacu yatubereye isomo tugakomeza gutera intambwe igana imbere ubu tukaba twishimira iyi sabukuru. Ibintu byinshi byarahindutse mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko icyo mpamya ntashidikanya kitahindutse n’uko n’ubu ngukunda byimazeyo.”

Jose Chameleone kandi yashimye umugore wamubyariye, avuga ko igihe cyigeze kugira ngo we n’umufasha bapfukame bashimire Imana yarinze urugo rwabo. Avuga ko bagiye bashwana kenshi ariko ko ibyo byose bagiye babirenza ingohe bagakomeza gukorera abana n’ahazaza habo. Yagize ati:

Turatanga urugero rwiza ku bana bacu ndetse n’umuryango mugari tubarizwamo. Ntuzahagarika ku nkunda, uzakomeze kunyigisha no kunyegera tugirane inama. Ndifuza ko nakongera gushyingiranwa nawe rukundo rwanjye. Imana ihaze kwifuza kwacu iduhe umugisha kugira ngo twerekane ko urukundo ruruta byose…..Ndagukunda mukunzi wanye…Ntabwo bazamenya uko tubigenza!!!Ntakirenze nagusaba uretse gukomeza kunkunda….Ndagukumbuye mugore mwiza.

Daniella Atim

Mu minsi ishize Daniella yibarutse umwana wa Gatanu

Chameleone na Daniella Atim Mayanja bafitanye abana batanu ari bo; Abba Marcus Mayanja, Amma Christian Mayanja, Alba Shyne Mayanja, Alfa Joseph Mayanja na Xara Amani Mayanja wavutse muri Mata 2018.  Basezeraniye muri Kiliziya ya Biina Catholic Church muri Mutungo.

Image result for Chameleone wed with Daniella get images

 nibwo barushinze

 

Image result for Chameleone wed with Daniella get images

Image result for Chameleone wed with Daniella get images






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Kyakabbi mukwano gwange kwagarizza olunaku lulungi





Inyarwanda BACKGROUND