RFL
Kigali

Safi Madiba yakoze igitaramo cya mbere ari wenyine yakiranwa urugwiro n'abakunzi ba muzika i Huye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/02/2018 9:13
5


Safi Madiba aherekejwe n’itsinda rya The Mane ni ukuvuga cyane cyane Marina nk’umuhanzikazi bakorana ibikorwa bya buri munsi, kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2018 bataramiye mu karere ka Huye mu gitaramo cya mbere Safi Madiba yari akoze nk’umuhanzi ukora muzika ku giti cye cyane ko yaherukaga mu gitaramo akiri mu itsinda rya Urban Bo



Iri tsinda rya Urban Boys ni naryo batangiranye muzika ariko magingo aya zabyaye amahari Safi arivamo atangira gukora umuziki ku giti cye. Safi yahereye i Huye ahataramira kuko avuga ko ari umujyi yatangiriyemo ubuzima bwa gisore akawutangiriramo umuziki cyane ko yatangiye aririmba ku giti cye nyuma akaza no gukorana n’itsinda rya Urban Boys bagatangirira i Huye.

Mu mujyi wa Huye mu gitaramo cye cya mbere Safi Madiba yakiranywe urugwiro n’abakunzi ba muzika bamweretse urukundo cyane ko akabyiniro kari kabereyemo igitaramo ka Diamond Club kari kuzuye ku buryo bwo hejuru. Iki gitaramo cyatangiye Marina ajya ku rubyiniro, gusa uyu muhanzikazi yasanze i Huye indirimbo ze bazizi cyane ko yaririmbanye n’abafana kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza kuya nyuma yaririmbye.

Nyuma ya Marina hakurikiyeho Safi Madiba, aho wabonaga abantu benshi bameze nk’abamukumbuye ku buryo yageze ku rubyiniro maze abafana si ugutangira kuririmbana nawe kakahava. Safi wari wateguye indirimbo nyinshi zirimo iza cyera yagiye akorana n'abandi bahanzi ndetse n’iz'ubu amaze igihe akora, yaziririmbanye n'abafana wabonaga ko basa n'abamukumbuye kugeza ubwo avuye ku rubyiniro batabishaka.

Iki gitaramo cyabanjirije ikindi gitaramo gikomeye cyo kumurika ku mugaragaro inzu ya The Mane ndetse no kwereka abafana abahanzi bayikoreramo barimo Safi Madiba ndetse na Marina, igitaramo byitezwe ko kizaba tariki 23 na 24 Werurwe 2018 kikabera mu mujyi wa Musanze ndetse na Kigali. Mu karere ka Musanze bazahataramira tariki  23 Werurwe 2018 muri stade ya Musanze, mu gihe mu mujyi wa Kigali ari tariki 24 Werurwe 2018 mu ihema rya Camp Kigali.

safi madibasafi madibasafi madibasafi madibaAkabyiniro kari kuzuye abafana b'umuzikisafi madibasafi madibasafi madibaMarina ni we wabanje ku rubyiniro ashimisha abakunzi b'umuziki i Huyesafi madibasafi madibasafi madibasafi madibasafi madibaSafi Madiba yishimiwe cyane n'abakunzi ba muzika i Huye mu gitaramo cye cya mbere kuva yaba umuhanzi ku giti cye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dieugo yanga6 years ago
    Byiz muhung wacu nibind biracaz kand bazo tungurwa
  • Ben6 years ago
    ko utavuze ko igitaramo cyari 6h00 nyuma marina akaza stage saa 2h50,,safi saa 4h00 ibaze umuntu winjiye saa 6h00??Rwose ibi biratugayisha cyane kabs!?birabaje
  • the mane6 years ago
    safi courage gxa hari abaririmbye NGO bazavuga ariko bashire ivuga umva unyumve kbx turagushyigikiye bro ibikorwa bizivugira nc mxr
  • Niyombabazi moise6 years ago
    Ewana Safi tukurinyuma kabisa
  • theoneste6 years ago
    mista kinwekinwe safi umeazeneza rwose. bikore kahave tu imana niyo ibizi turikunwe. umus





Inyarwanda BACKGROUND