RFL
Kigali

Ku gisenge cy’inyubako ya CHIC hagiye kubera ibirori by’ababyina bambaye Ecouteurs ‘Silent Disco’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/03/2018 13:27
2


Muri iyi minsi bimwe mu birori bimaze kubaka izina mu mitima ya benshi bakunda gusohoka ni ibirori by’ababa babyina bambaye ama ‘ecouteurs’ bizwi nka Silent Disco byazanywe bwa mbere mu Rwanda na kompanyi izwi ku izina rya Lian Event yamaze gutegura ibi birori ku nshuro yabyo ya karindwi hano muri Kigali.



Ibi bitaramo byageze mu Rwanda muri 2015 bizanywe na Lian Event byatangiriye muri The Mirror Hotel bigenda biba inshuro nyinshi zitandukanye ndetse bigera n'aho hari ababyigana nabo bakajya babitegura ariko mu by’ukuri uwabitangije ni nyiri iyi kompanyi twakunze kugarukaho hejuru ari nawe wongeye kubitegurira mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku nyubako ya CHIC.

Silent Disco

Silent Disco igiye kuba ku nshuro ya karindwi

Iki gitaramo si ubwa mbere kigiye kubera kuri iyi nyubako cyane ko tariki 25 Kanama 2017 ubwo ibi bitaramo byabaga ku nshuro ya gatanu biteguwe na Lian Event banabizanye ariho byabereye icyo gihe ababyitabiriye bakaba baranyuzwe n’ibi bitaramo bitari bimenyerewe cyane muri uyu mujyi wa Kigali.

Kuri iyi nshuro iki gitaramo kigiye kubera ku gisenge cy’inyubako ya CHIC iri hano mu mujyi wa Kigali hagati tariki 9 Werurwe 2018 ahazacurangira aba DJS batandatu bakomeye hano mu Rwanda kwinjira byo bikaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw) igiciro kimaze kumenyerwa n'abakunzi b’uyu muziki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nshimiyimana olivier6 years ago
    ese umuntu azana ecouteur ziwe cyangwa barazimuha mbere y'uko yinjira mu gitaramo ?
  • Ange kaneza6 years ago
    Bizatangira saangahe





Inyarwanda BACKGROUND