RFL
Kigali

Ku bwa Uncle Austin dore impamvu muzika nyarwanda iri gucengera bwangu mu bihugu bigize East Africa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/05/2018 13:55
5


Muri iyi minsi abahanzi b’ibyamamare bo mu karere u Rwanda rubarizwamo bari gukorana indirimbo n'abahanzi ba hano imbere mu gihugu. Usibye gukorana indirimbo ariko bitandukanye n’ibihe byabanje muri iki gihe indirimbo z’abahanzi nyarwanda ziri mu zikunzwe cyane mu karere.



Ibi Uncle Austin we yabiboneye igisobanuro cyabyo. Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com uyu muhanzi uri mu icumi bahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani ariko na none akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm imwe mu maradiyo akunzwe mu Rwanda, kubwe asanga hari impamvu zinyuranye zituma umuziki w’u Rwanda uri gucengera bwangu mu bihugu bigize East Africa.

Atondekanya izi mpamvu Uncle Austin yagize ati: "Muzika yacu ni nziza ni uko ibihugu bindi byari bitaragira amahirwe yo kuyimenya, ubu batangiye kuwumva ni yo mpamvu ubona muri iyi minsi abahanzi b'abanyarwanda batangiye kugaragaza ko batoroshye. Ariko icya mbere ni uko twe dukora umuziki ugezweho w’abanyamujyi (Urban Music) uyu ukaba umuziki ugezweho ku Isi mu gihe ibindi bihugu hano mu karere byagumye ku muziki gakondo bake bakora umuziki ugezweho bahita bamamara byoroshye."

Uncle Austin

Uncle Austin

Uncle Austin yakomeje agira ati: "Ikindi ibyo bihugu bituwe n'abanyarwanda batagitinya kugaragaza ko ari abanyarwanda ugereranije na cyera bityo rero abahanzi b'ibindi bihugu mu karere nta kuntu batakorana n'abo mu Rwanda mu gihe iwabo hari abakunzi b'aba bahanzi batari bake. Icya nyuma mugomba kumenya mukanakemera muzika y’u Rwanda iri gukura cyane.

Izi mpaka zatangiye kubyuka nyuma yaho muri iyi minsi abahanzi bafite amazina basa n'aho bibutse ko mu Rwanda hari umuziki bose barashaka gukorana indirimbo n'abahanzi bo mu Rwanda, yewe n’ikibuga gitangiye guhengama abahanzi b'abanyarwanda batangiye kwinjira muri ibi bihugu bagiye gukora ibitaramo kandi bikabahira bakabona abantu bituma buri wese yakwibaza ati ese ni umuziki w’u Rwanda uri gukura cyangwa ni uw'abahanzi bo mu karere uri gusubira inyuma ku buryo uw’u Rwanda ugaragara mu ruhando rw’akarere nyamara mu gihe cyatambutse wari mu miziki yaheze mu rugo."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedrsomeone5 years ago
    Inzira iracyari ndende mu buganda wumva indirimbo yumunyarwanda ryari?!? I,m not agreee with you
  • Music5 years ago
    Music is becoming an open market kd ni kw isi hose si mu rwanda ahubwo nimwitegereza neza urwanda ntibyihuta Tanzânia, Kenya, Uganda bageze kure
  • nunu5 years ago
    umuziki ugezweho??? nawe c sha mu bazawukora wowe nturimo cyakora jya uvuga abandi ariko singings wivuze dore ko wiyemera kubi wirirwa ubeshya abantu ngo indimbo waririmbyemo ngo yarakunzwe wipasa murefu
  • Garvin 5 years ago
    Ntekereza ko biterwa n'izina u Rwanda rufite muri iy'iminsi kurwego mpuzamahanga.
  • Bihoyiki Felicien5 years ago
    Umuziki wo mu Rwanda? yavuze ku w'i Bugande se ko ari wo w'iwabo, kandi akaba ari wo azi?





Inyarwanda BACKGROUND