RFL
Kigali

Ku busabe bw’abafana, Auddy Kelly yashyize hanze indirimbo ebyiri ‘Phibi’ na ‘Umugeni’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/06/2018 15:08
2


Umunyamuziki Audace Munyangango [Auddy Kelly] yashyize hanze y’indirimbo ebyiri ‘Phibi’ ndetse na ‘Umugeni' ku busabe bw’abafana be bakomeje kumusaba banamubwira ko bazikunda ariko batazi uburyo bazibona mu buryo buborohereye.



Auddy Kelly yashinze imizi mu ndirimbo ‘Sinzagutererana’ yakoranye na Jody Phibi, ‘Sinkakubure’, ndetse na ‘Utazatinda’ aherutse gushyira hanze. Mu mwaka wa 2014 ni bwo yakoze Album ‘Ndakwitegereza’, mbere y’uko isohoka hari indirimbo zayibanjirije abantu bari batangiye no kumva ariko kandi hariho n’izindi ndirimbo atari yarifuje gushyira hanze azigumisha kuri Album.

Ari naho iyi ndirimbo ‘Phibi’ na ‘Umugeni’ zari zibitse kuri Album, bivuze ko uwaba ashaka kuzumva no kuzitunga byasabaga ko agura Album yose. Aganira na Inyarwanda.com, Auddy Kelly yavuze ko gushyira hanze izi ndirimbo ebyiri icyarimwe ari icyemezo yafashe nyuma y’ubusabe bw’abafana bakomeje kubimubwira. Yagize ati:

Ni indirimbo ebyiri nashyize hanze ‘Phibi’ hamwe na ‘Umugeni’. Ni indirimbo zasohotse kuri album ya ‘Ndakwitegereza’ ariko ntabwo nigeze nzishyira hanze kubera ko ntabwo nifuje ko zajya hanze. Hari ukuntu ukora album ukumva ko hari indirimbo zajya hanze izindi ntizijye hanze n’uko nguko rero zitigeze zimenyekana. Ariko ku muntu wabonye album icyo gihe ndumva we yarazumvishije ariko ntabwo abantu bazizi nyine.

Kuwa 12 Kamena 2018 ni bwo yateguje abafana be gushyira hanze izi ndirimbo

Ngo mu misango y’ubukwe n’ahandi haba hateraniye abantu benshi iyo yaririmbaga izi ndirimbo, yakirizwaga ibitekerezo by’abantu benshi bamusaba ko yazishyira hanze kugira ngo babone uko bazitunga. Ati “Nahisemo kuzishyira hanze kubera hari abantu benshi babinsabye. Iyo nagiye kuririmba mu bukwe nkaririmba iyo ndirimbo ‘Umugeni’ bati ‘iyi ndirimbo ntabwo tuyizi, kubera iki utayisohora imenyekane? Tunayicurange mu bukwe. Ni bwo nafashe icyemezo ndavuga nti izi ndirimbo uko ari ebyiri ntabwo zizwi reka nazo nzishyira hanze.”

Iyi ndirimbo ‘Umugeni’ Auddy Kelly avuga ko ariyo akunda kwifashisha cyane aririmbira abageni. Uyu muhanzi avuga ko ahugiye mu gutunganya album izakurikira ‘Ndakwitegereza’ yashyize hanze muri 2014.

Image may contain: one or more people, sunglasses, selfie and closeup

REBA HANO 'UMUGENI' YA AUDY KELLY

REBA HANO 'PHIBI' YA AUDY KELLY

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiza5 years ago
    Hahahaha aka gatipe karikina kagakabya . Ngo kubusabe bwa ba fana hahahahahahha uyu ninde umufana usibye kwikinisha
  • Habana Déogratis5 years ago
    hahaha,ngo ku busabe bw'abafana?mwinsetsa!uyu se afite abahe bafana? ku yihe ndirimbo se ye izwi?





Inyarwanda BACKGROUND