RFL
Kigali

Korede Bello wasoje Kaminuza n’amanota menshi yaburiye urubyiruko ko kuba umuhanzi bidahagarika ubundi buzima

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/04/2018 8:08
0


Umuhanzi w’umunyanijeriya Korede Bello ku myaka 22 amaze kuba icyamamare muri Afurika ariko by’umwihariko uyu musore yarangije afite amanota meza mu bijyanye n’itangazamakuru. Nyuma y’uko aketsweho kugura amanota, yavuze ko bishoboka ko aba uwo ari we atabiguze.



Korede Bello azwi mu ndirimbo nka ‘Godwin’, ‘Romantic’ n’izindi nyinshi, ni umwe mu basinye muri Mavin Records ya Don Jazzy. Yize ibijyanye n’itangazamakuru muri “Nigerian Institute of Journalism” ndetse arangiza ari muri 7 gusa bafite amanota ya mbere ‘distinction’. Byahise bivugwa ko yishyuye amafaranga menshi kugira ngo abashe guhabwa aya manota, bivuze ko yaba atarabikoreye. Yanahawe igihembo kandi cy’umunyeshuri uzi kwandika inkuru (best student in editorial writing).

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Korede Bello yagaragaje ko ibyo yagezeho byose yabikoreye ndetse kuba ari umuhanzi bikaba bitaramubujije no kuba umunyeshuri mwiza. Yagize ati “Ubundi sinashakaga gushyira ibi ku mbuga nkoranyambaga kubera impamvu nyinshi ariko naribeshyaga. Sinaba mfashije amamiliyoni y’urubyiruko ntababwiye ko ‘ntibishoboka’ ari umugani gusa. Ushobora kugira impano, ukaba umunyabwenge, ukiga, ukaba icyamamare kandi ukba ufite intego mu buzima. Ibi ndabishimira Imana.”

Image result for korede bello

Korede Bello ahamya ko ari umuhanga n'umunyempano

Yakomeje agira ati “Impamvu nakomeje kushyiramo imbaraga ni uko nagombaga kurangiza nkagira ahandi nigeza, nagombaga kandi kuba urumuri ku rubyiruko rwo muri nijeriya rushobora gutekereza ko kuba umuhanzi bitajyana no kuba waba umunyeshuri ubona amanota meza cyane mu ishuri. Nakomeje kuko abantu banjye bakeneye umuntu w’intangarugero. Iminsi micye mbere y’uko nsinya (muri Marvin) nari ndi mu bibazo byo gushakisha amafaranga y’ishuri ku buryo numva amagorwa bamwe mushobora kuba mucamo. Nk’uko Imana yanyiyeretse nawe yakwiyereka. Ntibyari byoroshye ariko byari bikwiye. Rero sinigeze ngura amanota, nayishyuye gukora cyane nshyizeho umutima no kwigomwa. Ndiyizera kandi namwe ndabizera (urubyiruko abwira)”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND