RFL
Kigali

Korali Nyamasheke imaze imyaka 81 ivutse igiye kumurika alubumu y’amashusho yise ‘Yezu Kristu ni umubyeyi’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/12/2018 12:06
4


Korali Nyamasheke imaze imyaka 81 mu ivugabutumwa igiye kumurima alubumu y’amashusho y’indirimbo yise ‘Yezu Kristu ni umubyeyi’. Ni alubumu ya mbere izamurikwa ku cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018 saa tanu(11h:00’) i Nyamasheke kuri Paroisse Catholic.



Jean Paul Byiringiro Perezida wa Korali Nyamasheke yabwiye INYARWANDA, ko Korali Nyamasheke ifite abaririmbyi 113 yavutse kuwa 16 Gicurasi 1937 ubwo yaririmbaga Misa yayo ya mbere ku munsi mukuru wa Pentecost, ubu ngo irayingayinga imyaka 81 irengaho amezi atandatu (6) yogeza ijambo ry’Imana.

Yavuze ko bamaze gukora alubumu enye(4) z’amajwi (Audio):: Iya mbere bayise ‘Magnificat’; iya kabiri ni ‘Impuhwe za Nyagasani’, iya Gatatu bayise ‘Inyamibwa ikeye’,  iya Kane bayita ‘Gumana natwe Yezu’.


Korali Nyamasheke igiye kumurika alubumu y'amashusho.

Yakomeje avuga ko mu bindi byaranze iyi korali mu gihe imaze ivutse harimo n’umubano mwiza ifitanye n'andi makorali, aho muri 1965 Saulve Iyamuremye (umubyeyi wa Chorale Nyamasheke) afatanyije n'abandi bashinze Chorale de Kigali. Baguye umubano bagera no muri Chorale Abadatezuka, Betaniya(Tyazo), Marie Reine, Urumuri rw'abemera [Ibarizwa muri Cathedral Cyangugu (Nyamasheke)],  Chorale ya Paroisse Mashyuza, St Joseph/Hanika n’izindi.  

Avuga kandi ko Korali Nyamashake yakoze ingendo Nyobokamana igera i Kibeho n’ahandi; muri 2015 yakoranye igitaramo na Chorale de Kigali muri Centre St Paul. Muri 2016 yakoreye igitaramo i Cyangungu(Nyamasheke) kuri Chatedrale….Muri 201-2013 yizihije Yubule y’imyaka 75 yari imaze ivutse. Bakoze ibikorwa by’urukundo birimo gusura abarwayi, abagororwa, imiganda yo kubakira abatishoboye n’ibindi.

Muri iki gitaramo cyo kumurika alubumu y’amashushom, Korali Nyamasheke yifatanyije n’andi makorali ane (4) harimo: Bethlehem ( Paroisse Nyamasheke); Chorale Betania (Paroisse Tyazo), Chorale Abadatezuka (P. Tyazo) ndetse na Chorale St Joseph (P.Hanika). Kwinjira muri iki gitaramo ni ibintu.



Bamwe mu baririmbyi ba Korali Nyamasheke.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marcel Proust5 years ago
    Imana ikomeze ibafashe, kandi ubutumwa batanga bwogere hose. YEZU KRISTU NI UMUBYEYI
  • Iyakaremye Emmanuel 5 years ago
    Turabemera cyane
  • Aimable5 years ago
    Imana nisingizwe. kandi ibakomereze mu murimo wayo.ndabakunze cyaneee.Mbaragije Roho mutagatifu mu myiteguro
  • Conso5 years ago
    Ndabakunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND