Korari Impanda ni korali ibarizwa mu itorero rya ADEPR SEGEM, ikaba yaratangiye gutanga ubutumwa ibicishije mu bihangano kuva mu 1995, kuri ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi basaga 83 biganjemo abakuru bubatse dore ko urubyiruko ari 10% by’abayigize.
Iyi korali ikaba ihamagarira abakunzi bayo n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange kuza kwifatanya nabo mu gitaramo cyo kumurika album zabo ebyiri harimo album yabo ya kane y’indirimbo z’amajwi hamwe n’album yabo ya kabiri y’indirimbo z’amashusho. Iki gitaramo kikazabera kuri stade ya Camp Kigali Ku Cyumweru tariki ya 21 Nzeli 2014.
Nk’uko inyarwanda.com yabitangarijwe na Zabanyinshi Jean Baptiste ari nawe muyobozi mukuru w’iyi korali, ngo biteguye kuzakora igitaramo cyakataraboneka kuri uyu munsi, bagafata umwanya uhagije bagataramira abakunzi babo mu ndirimbo nshya zigize iyi album yabo hamwe n’izo bakoze cyera zagiye zikundwa.
Zabanyinshi Jean Baptiste ati “ Abantu bamenyereye amalaunch atarimo indirimbo nyinshi, twe tuzafata umwanya munini wo kuririmbira abakunzi bacu indirimbo nyinshi kandi nziza tunahimbaza Imana.”
Korali Impanda ubwo yateguraga igitaramo mu mwaka wa 2013 muri Kigali Sereba hotel
Muri iki gitaramo iyi korali izaba ifatanije n’abandi bahanzi bazaba baje kwifatanya nayo barimo Korali Hoziyana, Dominic Nick, Alex Dusabe n’abandi.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO