RFL
Kigali

PGGSS8: Kongerwa k’umushahara w’abahanzi ni imwe mu mpinduka zitezwe muri uyu mwaka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/03/2018 15:56
0


Kuva irushanwa rya PGGSS ritangiye mu Rwanda abahanzi banyuranye bamaze kuryitabira, buri mwaka haba habarwa ama miliyoni agiye kunyuzwa kuri konti z’abahanzi, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Werurwe 2018 nibwo hatangajwe abahanzi bazitabira iri rushanwa aba bakaba bashobora guhura n’impinduka zikomeye zirimon’iyongerwa ry’amafaranga bahembw



Ubusanzwe buri muhanzi witabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star buri kwezi amara mu irushanwa aba ahembwa amafaranga miliyoni imwe (1000000frw) aya mafaranga abahanziu bakunze gutangaza ko nubwo atari mabi ariko ari make, basabaga ko aya mafaranga yakongezwa kabone ko wasangaga baterura ngo babivuge mu ruhame, kuri ubu rero abahanzi babashije kwinjira muri PGGSS8 bashobora kugwa ahashashe cyane ko umubare w’amafaranga bazahembwa waba wongerewe nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga.

PGGSS8EAP na Bralirwa bafatanya gutegura irushanwa rya PGGSS ubwo bari bitabiriye amatora y'abahanzi bazajya muri PGGSS8

Amakuru agera ku Inyarwanda aravuga ko muri uyu mwaka amafaranga abahanzi bahabwaga azongerwa akava kuri miliyoni imwe akaba yagirwa imwe n’ibihumbi magana atanu (1500 000frw), usibye iyi mpinduka ariko zimwe mu zindi mpinduka ziteganyijwe ni ukwiyongera kw’ibitaramo bizakorwa cyane ko umwaka ushize hari habaye ibitaramo bike cyane dore ko abahanzi bari bakoze ibitaramo bitanu gusa.

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wifuzaga kumenya iby’izi mpinduka yegereye Mushyoma Joseph uzwi nka BUBU uyu akaba ari umuyobozi wa EAP itegura ibitaramo bya PGGSS, abwira Inyarwanda.com ko amakuru menshi kuri PGGSS8 azatangazwa kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Werurwe 2018 mu kiganiro n’abanyamakuru. Aha arinaho hazatangarizwa gahunda zose z’iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani.uyu muyobozi ntiyigeze ahakana cyangwa ngo yemeze aya makuru yo kongerera abahanzi amafaranga ahubwo yakomeje gushimangira ko amakuru menshi y'iri rushanwa bazayatangaza mu kiganiro n'abanyamakuru.

PGGSS810 Bakomeje bazahembwa agatubutse muri uyu mwaka

Abahanzi 10 batowe bazaba bahatanira irushanwa rya PGGSS8 ni;

1.Jay C

2.Khalfan

3.Bruce Melody

4.Christopher

5.Mico The Best

6.Uncle Austin

7.Just Family

8.Active

9.Queen Cha 

10.Young Grace






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND