RFL
Kigali

Koffi Olomide agiye kuririmbira muri Kenya aho yakubitiye umukobwa agahambirizwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/04/2018 11:12
0


Umunyamuziki Antoine Christophe Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi Olomide asubiye muri Kenya kuririmbayo ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka ibiri yirukanywe mu gihugu ku itegeko ryatanzwe n’umukuru wa Polisi, Bwana Joseph Boinnet.



Muri Nyakanga 2016, Abanya-Kenya birukanye ku butaka umugabo w’imyaka 61 y’amavuko ari we Koffi Olomide asabwa gusubira iwabo mu gihugu cy’amavuko cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ashinjwa gushota umugeri umubyinnyi we. Icyo gihe France 24 yari yatangaje ko Koffi Olomide yifashishije Televiziyo y’Igihugu (RTNC) asaba imbabazi ariko birangira atawe muri yombi.

Kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru twasoje ni bwo Koffi yatangaje ko asubiye muri Kenya gukorera yo igitaramo ku wa 24 Mata 2018 mu nama '5th Annual Devolution Conference' izahuza abanya-Kenya 48 b’abayobozi bakuru barimo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta n'abandi banyacyubahiro.Ibi birori bizabera mu gace ka Kakamega, Koffi akaba yashimiye abamutumiye akongera kubona amahirwe yo gusubira muri Kenya.

olomide

Koffi yemeje ko afite igitaramo muri Kenya/Ifoto:Inyarwanda.com

Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Olomide wamamaye mu njyana ya Rumba yatangaje ko akunda abanya-Kenya akomeza avuga ko yari abakumbuye.Yagize ati “Ndabasuhuje, nitwa Koffi Olomide.Nshuti bavandimwe namwe bashiki banjye bo muri Kenya. Nzaba ndi Kakamega mu birori bizaba tariki ya 24 Mata 2018 kuri sitade ya Buhungu…Ndabakunda cyane; Narimbakumbuye peeee."

Koffi Olomide usa n'uwasubiragamo ibyo yabwirwaga n’umuntu wari umuri iruhande yongeye ati :”Ndashaka gushima Leta ya Kenya kubyo yakoze byose, mwarakoze kuntumira mukongera kumpa andi mahirwe yo kugaruka muri Kenya.”Yasoje agira at:”Murakoze cyane nitwa Koffi Agbepa Mumba, ni njye ubakunda.”

Africanews iravuga ko muri 2016 amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga y’umukobwa wakubiswe na Koffi Olomide yateje impagarara. Koffi yari afite igitaramo mu mujyi wa Nairobi, yatawe muri yombi imbere y’ibitangazamakuru bikomeye, amafoto n’amajwi arafatwa aracicikana biratinda.

Yirukanywe mu gihugu agenda ahakana ko yakubise umubyinnyi we avuga ko byabaye arwana n’umuntu atatangaje amazina washakaga gutera ubwoba umurinzi we. Nyuma yaho yaje kwemera amakosa asaba imbabazi ndetse yanaririmbye indirimbo asingiza abagore. Muri 2012 Olomide yatawe muri yombi afungwa amezi atatu muri gereza ya Kinshasa.

KOFFI

Ubwo Koffi aheruka i Kigali yakoze igitaramo cyanyuze benshi

Koffi agiye gutaramira muri Kenya ku butumire bwa Guverineri w’intara ya Kakamega Bwana Wycliffe Oparanya.Iyi nama izahuza abayobozi bakuru izatangira ku wa mbere tariki ya 23 Mata igeze tariki ya 27 Mata 2018. Koffi yemeje ko agiye gutaramira muri Kenya nyuma y’uko hashize iminsi itatu Minisitiri ushinzwe umutekano mu gihugu abinyujije ku mujyanama we Mwenda Njoka agatangaza ko batababariye Koffi nyuma yo gukubitira umubyinnyi we ku kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta International Airport.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND