Havugimana Jean dela Croix ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko wavukiye mu Karere ka Nyaruguru. Uyu musore avuga ko nubwo yavukiye kure y’umujyi yabyirutse akunda bihebuje umuziki, kugeza ubwo mu 2010 yinjiye muri studio akora indirimbo ye ya mbere ku izina ry’ubuhanzi rya Kodama.
Kodama nk’uko yiyita ntabwo yagize amahirwe yo gukomeza urugendo rwa muzika kubera inshingano yari afite zo kubanza kwiyitaho no gufasha abavandimwe be dore ko ari imfura mu muryango w’abana bane b’imfubyi ku babyeyi bombi.
Nyuma yo kwisuganya neza, Kodama warangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2011 ndetse agatangira ubushabitsi butuma abasha kubaho akanafasha abavandimwe be, kuri ubu aratangaza ko agarukanye imbaraga mu muziki aho yumva agiye kwigaragaza kandi agaharanira kuba umuhanzi w’umwuga ushobora gutungwa n’impano ye.
Reba amashusho y'indirimbo 'Ubuzima' Kodama yakoranye na Fifi
Ubwo yagarukaga ku ndirimbo ye yatugejejeho yise ‘Ubuzima’ yakoranye na Fifi umukobwa babyirukanye muri Nyaruguru, Kodama yagize ati “ Tugamije kwubaka umuryango Nyarwanda uzira amakimbirane. Nkunda abantu cyane, nkakunda igihugu cyanjye u Rwanda kandi nkanubaha Imana kuko niyo yankujije.”
Uyu musore umaze gukora indirimbo enye, harimo iyo yise Twihanganirane, Ubuzima, Umutoniwase na Byina, avuga ko ateganya gukorana imishinga na bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura izina rye.
TANGA IGITECYEREZO