Muri iyi minsi abahanzi n'abandi bantu bazwi cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda bari kugenda bafatwa kenshi bashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge. Kuri ubu ugezweho ni Fireman ufashwe kabiri muri uyu mwaka akaba noneho yajyanywe mu kigo ngororamuco cy'Iwawa aho kuba yajyanwa mu nkiko nk'uko byagiye bigenda ku bandi.
Amakuru y'uko Fireman yajyanwe Iwawa yahamijwe na Bosenibamwe Aime umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), wahamije ko uyu muraperi yajyanwe Iwawa aho agiye kugororerwa nyuma y'uko afashwe ashinjwa gukoreshwa no kubatwa n'ibiyobyabwenge. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabajije Bosenibamwe Aime itandukaniro rya Fireman wajyanywe Iwawa ndetse n'abandi bahanzi barimo P Fla ndetse na Gisa cy'Inganzo bagiye bakatirwa mu nkiko bazira kuba bakoresha ibiyobyabwenge.
Bosenibamwe Aime asubiza iki kibazo yabwiye Inyarwanda ko umuntu ujyanwa mu bigo ngororamuco ari uba ukoresha ibiyobyabwenge binagaragara ndetse hari na za gihamya ko abikoresha kandi yarabaswe nabyo ariko atabifatanywe igihe yafatwaga. Yunzemo ko ujyanwa mu nkiko ari umuntu wafashwe agafatanwa ibiyobyabwenge ibyo benshi mu mvugo y'ubu bita gufatanwa ikizibiti (gufatanywa igihanga).
Bosenibamwe Aime umuyobozi mukuru wa NRS
Bosenibamwe Aime umuyobozi mukuru wa NRS yavuze ko nta gihe cyagenwe umuntu amara Iwawa, gusa ngo iyo yabaye imbata y'ibiyobyabwenge amaramo igihe kinini kuko uko aba ahantu atabibona kandi agahabwa ubujyanama, hari ukuntu umubiri we ugenda ubireka. Aha yasobanuraga ko ataramenya igihe nyacyo Fireman azamara Iwawa cyane ko igihe azagaragariza ko yahindutse ari bwo azataha.
TANGA IGITECYEREZO