Umuhanzikazi Butera Knowless yishimiye uburyo yakiriwe mu mujyi wa Dubai aho yakoreye igitaramo mu mpera z’icyumweru gishize, Abanyarwanda, Abarundi n’Abagande bakaba baramweretse urukundo kandi banyurwa n’umuziki we, gusa ubushyuhe ntibwamwemereye gukorera muri uyu mujyi ibindi yari yarateguye.
Kuwa Gatanu tariki 28 Kanama 2015 nibwo aherekejwe na Ishimwe Clement, Butera Knowless yuriye indege yerekeza mu mujyi wa Dubai aho yakoreye igitaramo kuwa Gatandatu tariki 29 Kanama, ahari abantu benshi biganjemo Abanyarwanda, Abarundi n’Abagande yemeza ko urukundo bamweretse n’uburyo bamwakiriye byamushimishije cyane.
Butera Knowless yagiriye ibihe byiza mu mujyi wa Dubai
Knowless wageze i Kigali kuri uyu wa Kabiri yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cye cya mbere nyuma y’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star cyagenze neza n’abantu bakamwereka ko bamwishimiye, ariko ibikorwa yari yateganyije gukorera muri uyu mujyi byo bikaba byarakomwe mu nkokora n’ubushyuhe bwinshi buhari muri iki gihe.
Knowless yishimanye n'Abanyarwanda, Abarundi n'Abagande baba i Dubai
Yadutangarije ko yari yateganyije kuhakorera amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, ariko nyuma yo kubona ko ubushyuhe buhari muri iyi minsi butabimwemerera, we n’umujyanama we Ishimwe Clement bakaba barafashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda ariko bakaba bazasubira i Dubai mu minsi ya vuba bajyanywe n’ibi bikorwa.
TANGA IGITECYEREZO