RFL
Kigali

Knowless yishimiye uko yakiriwe i Dubai ariko ubushyuhe bubangamira ibyo yari yateguye kuhakorera

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:2/09/2015 11:19
17


Umuhanzikazi Butera Knowless yishimiye uburyo yakiriwe mu mujyi wa Dubai aho yakoreye igitaramo mu mpera z’icyumweru gishize, Abanyarwanda, Abarundi n’Abagande bakaba baramweretse urukundo kandi banyurwa n’umuziki we, gusa ubushyuhe ntibwamwemereye gukorera muri uyu mujyi ibindi yari yarateguye.



Kuwa Gatanu tariki 28 Kanama 2015 nibwo aherekejwe na Ishimwe Clement, Butera Knowless yuriye indege yerekeza mu mujyi wa Dubai aho yakoreye igitaramo kuwa Gatandatu tariki 29 Kanama, ahari abantu benshi biganjemo Abanyarwanda, Abarundi n’Abagande yemeza ko urukundo bamweretse n’uburyo bamwakiriye byamushimishije cyane.

knowless

knowless

knowless

knowless

knowless

Butera Knowless yagiriye ibihe byiza mu mujyi wa Dubai

Knowless wageze i Kigali kuri uyu wa Kabiri yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cye cya mbere nyuma y’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star cyagenze neza n’abantu bakamwereka ko bamwishimiye, ariko ibikorwa yari yateganyije gukorera muri uyu mujyi byo bikaba byarakomwe mu nkokora n’ubushyuhe bwinshi buhari muri iki gihe.

butera

butera

butera

butera

Knowless yishimanye n'Abanyarwanda, Abarundi n'Abagande baba i Dubai

Knowless yishimanye n'Abanyarwanda, Abarundi n'Abagande baba i Dubai

Yadutangarije ko yari yateganyije kuhakorera amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, ariko nyuma yo kubona ko ubushyuhe buhari muri iyi minsi butabimwemerera, we n’umujyanama we Ishimwe Clement bakaba barafashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda ariko bakaba bazasubira i Dubai mu minsi ya vuba bajyanywe n’ibi bikorwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umuhire8 years ago
    ku mafoto aho si Dubai,aho ni Abi dhabi biratandukanye,ariko ni kumusihiti wa abu dhabi,
  • shilla8 years ago
    wowww erega kbb arakaze kdi arashoboye courage ma sisto lv u kbs
  • aimee8 years ago
    woooow kbsan arashoboye. komerezaho turagukuuuunda
  • kalisa8 years ago
    Wow www w umukobwa wa muzika turagukunda kandi turagushigikiye cyaneeeeeee
  • 8 years ago
    Imana ikwegere wibere umusalam wowe na clement umuhungu witonda kandi uzi ubwenge
  • eliphase vyizigiro8 years ago
    twese turamwemera kand imana u imuje imbere.
  • Nyambo ammy jentille8 years ago
    Nukuri Knowles agomba kwagurira ibikorwabye no hanze yu Rda kuko numuhanga kdi arashoboye murakoze
  • Nyambo8 years ago
    Ndagukunda Knowles kdi arashoboye kdi courage
  • regine8 years ago
    woow knowless ndakwemera cane imana ikomeze ikurinde mubyo wifuza vyose
  • lopez8 years ago
    mana dusenga nkuna Knowless kuburyo mudashobora kunva mbega umwana acisha make love u...
  • Gasongo8 years ago
    Ese ko mbona yaririmbiye abantu batarenze 10? Nano kandi mbona b'abagore bashaje! Narumiwe. Iki nicyo gitaramo cy'imbatura mugabo muba muvuga??
  • Someone8 years ago
    Hey guys!!! Ariko mbaze ikibazo:-Knowless agira umu styliste? jye mbona ntawe agira kuko ibintu yambara nta kigenda niba kdi ari nawe wihitiramo imyenda nkumu star wo mu Rwanda nta gout vestimentaire agira rwose, nkawe se umuntu wambara ingofero zo kuri plage muri concert.....,, am not hating young lady.Uzancake njye nguha gout zibyo wakambara am good at that..
  • caroly8 years ago
    ishyari rizaguturitsa umutima my dear
  • keisty8 years ago
    ubwiwe niki ko ibyo ukunda nawe yabikunda se di? buriwese agira gout ye
  • jr8 years ago
    arko mwagiye mureka imvugo z'ububwa, muzajye mwiyubaha kabisa.ntimugakunde umuntu numubura ubigire itiku.
  • Assoumn nk8 years ago
    komeza utere imbere kandi ukomeze kwiyubaha kuko agaciro nukukiha kd ibyukora uwiteka abirimo uko bikwiye
  • uuu8 years ago
    uyu mukobwa akeneye umuntu umwegera akamwigisha uko bambara. ikindi ijwi rye ni zwiiiiiiiiiiiii puuuu





Inyarwanda BACKGROUND