RFL
Kigali

Knowless yatunguwe n'abafana be (surprise) mbere y'uko agira isabukuru y'amavuko - AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/09/2014 8:51
23


Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 29 Nzeri 2014, ahagana ku isaha ya saa mbiri z’ijoro umuhanzi Knowless yisanze aguye mu mutego w’abafana be bari bateguye igikorwa cyo kumutungura (Surprise) bakamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko mbere y’uko umunsi nyirizina wo kuyigira ugera, dore ko itariki nyayo yaburaga iminsi ibiri.



Aba bafana ba Knowless bazwi ku izina ry’Intwarane bamenye ko Butera Knowless afite umugambi wo kuzihisha akanakuraho telefone ku itariki ya 1 Ukwakira 2014 ari nabwo agira isabukuru ye y’amavuko, akabikora atinya ko hari umuntu wazabasha kumutungura, ibi biza gutuma bapanga uburyo babishyira mbere ariko kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nzeri nabwo basanga ntibyabakundira kuko uyu muhanzikazi yari afite ikizami muri Kaminuza yigenga ya Kigali ari naho yiga, bahitamo kubikora iminsi ibiri mbere y’uko itariki nyirizina igera.

abafana

Knowless yisanze ageze mu bafana be nyamara yibwiraga ko agiye kubonana n'uwo bari kuganira iby'akazi

Knowless yisanze ageze mu bafana be nyamara yibwiraga ko agiye kubonana n'uwo bari kuganira iby'akazi

Knowless yahagurutse ahagana ku isaha ya saa moya n’igice z’umugoroba, ava aho atuye ku Gisozi yerekeza i Remera hafi ya Sitade ahitwa muri “Green Corner” aho yari azi ko agiye kubonana n’umujyanama we akaba n’inshuti ya hafi IshimweClement ngo baganirireyo n’umuntu bagombaga gupanga akazi kajyanye n’igitaramo, gusa n’ubwo aba bafana bitabaje Clement ntabwo mu by’ukuri yari ahari ahubwo yari yibereye mu kazi, Knowless ahageze atangazwa no kugwa mu itsinda ry’abafana be basaga 60, bahita bamuririmbira bakomeza ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, ibintu atari yiteze na gato kuko umunsi wo kuyizihiza wari utaragera neza.

knowless

gateau

Knowless yari yateguriwe umutsima (gateau) kuri iyi sabukuru ye

Knowless yari yateguriwe umutsima (gateau) kuri iyi sabukuru ye

knowless

knowless

Aka kana gafana cyane Knowless niko gakunda bafatanyije gutaka umutsima. Aka gakunda kujya cyane mu bitaramo bya Knowless

Aka kana gafana cyane Knowless niko gakunda bafatanyije gutaka umutsima. Aka gakunda kujya cyane mu bitaramo bya Knowless

Aka kana nako kaniyita Knowles, aha kari kumwe na Ally Soudy na Isheja Sandrine mu gitaramo cya Knowless

Aka kana nako kaniyita Knowles, aha kari kumwe na Ally Soudy na Isheja Sandrine mu gitaramo cya Knowless

Aha Knowless yashimiraga abafana be bateguye iki gikorwa ndetse n'ibindi bakunze kumutegurira

Aha Knowless yashimiraga abafana be bateguye iki gikorwa ndetse n'ibindi bakunze kumutegurira

Muri ibi birori, Knowless yatangaje ko yishimira cyane ibyo abafana be bamukorera kandi abizeza ko nawe azagerageza kubibitura, urukundo n’ubuvandimwe bikaba biri mu byagiye bigarukwaho cyane ku mpande zombi, dore ko bigaragara ko aba bafana bitanga cyane, bakaba kandi bari mu byiciro byose; abana, abasore n’inkumi ndetse n’abagabo n’abagore bubatse nabo bakaba bari mu bagaragaye muri ibi birori. Knowless kandi yahawe impando zitandukanye n’aba bafana be, harimo impano yahawe n’abafana bose muri rusange ndetse n’impano yagiye ahabwa na bamwe muri aba bafana ku giti cyabo.

abafana

abafana

Aha abafana bafatanyaga na Knowless gupfundura impano bamugeneye

Aha abafana bafatanyaga na Knowless gupfundura impano bamugeneye

Iyi niyo mpano abafana bose hamwe bageneye Knowless

Iyi niyo mpano abafana bose hamwe bageneye Knowless

Kimwe mu byatangaje Knowless na bamwe mu bafana be bandi, ni umugabo n’umugore bafana cyane uyu muhanzikazi baje  baturutse mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba, bakaba bari baturutse muri iyi Ntara basize abana bane babyaranye, biyemeza ko mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere barara muri Kigali kugirango bakunde baboneke muri ibi birori. Umugore byagaragaraga ko anatwite, we n’umugabo we bakaba bageneye Knowless impano ku giti cyabo, ibintu byashimishije Knowless ku rwego rwo hejuru.

Aba ni umugore n'umugabo, basize abana babo bane iwabo i Kayonza baza kurara i Kigali ngo bakunde baboneke muri ibi birori

Aba ni umugore n'umugabo, basize abana babo bane iwabo i Kayonza baza kurara i Kigali ngo bakunde baboneke muri ibi birori

Ibi birori kandi byaranzwe n’ibyishimo, ubusabane, kuganira no gutera urwenya ku mpande zombi, ibintu byagaragazaga ko uyu mukobwa wujuje imyaka 24 y’amavuko afite abafana bamukunda by’ukuri kandi bamushyigikira bashyizemo ubwitange n’umuhate ukomeye, kuva ku bana bakiri bato kugeza ku bagabo n’abagore bakuze bakaba bashyigikira cyane uyu muhanzikazi.

gift

abafana

abafana

abafana

abafana

gift

gift

Abafana batandukanye bagiye bagenera Knowless impano zitandukanye

Abafana batandukanye bagiye bagenera Knowless impano zitandukanye

Nyuma y’uko aba bafana batunguye Knowless mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri uyu muhanzikazi yongeye gutungurwa iwe mu rugo n’itsinda ry’abanyeshuri bigana muri Kaminuza yigenga ya Kigali, mu gihe we yari yiteze ko hari abamusanga mu rugo ngo bigane bitegura ikizami bari bafite kuri uyu mugoroba, yaje kwisanga arimo kongera kwizihiza isabukuru ye mbere y’uko itariki nyirizina igera.

knowless

knowless

knowless

knowless

Knowless yongeye gutungurwa mbere y'uko umunsi nyirizina w'isabukuru ye y'amavuko ugera

Knowless yongeye gutungurwa mbere y'uko umunsi nyirizina w'isabukuru ye y'amavuko ugera

knowless

knowless

knowless

know

Knowless yatunguwe n'abanyeshuri bendaga kujyana mu kizamini

Knowless yatunguwe n'abanyeshuri bendaga kujyana mu kizamini

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TuTu9 years ago
    Wooow Byiza Cyne Kbsa Ntureba Aba Fans Nyabo! Aba Barasobanutse Kbsa Binteye Gukunda Intwarane
  • umurerwa Charlotte 9 years ago
    Nanjye uyu muhanzikazi ndamukunda nu mukobwa mwiza utijena abafana be bakoze ibintu byiza.
  • Murenzi9 years ago
    Ibi bintu nibyiza kabisa biranshimishije cyane nabandi barebereho bashyigikire abahanzi babo.
  • kiza9 years ago
    clement ntiyisondetse
  • vaessa9 years ago
    yooo kabebe isabukuru nzinza yezu akurunde kdi ukomeze gutera imbere.turagukunda.
  • vaessa9 years ago
    yooo kabebe isabukuru nzinza yezu akurunde kdi ukomeze gutera imbere.turagukunda.
  • pigima9 years ago
    icyampa ukamenya live no kubyina
  • mugeni9 years ago
    nibisanzwe gusa wongere imbaraga bitaribyo teta azagucaho wumirwe
  • karimu9 years ago
    Intwarane intwarane kabisa ndayamanitse nimwe mubafana nabonye mukunda umuhanzi wanyu mubikuye ku mutima knowless courage mubyo ukora ndasa contact zabamwe mubayobozi bi ntwarane natwe dushaka kwinjiramo ninde twabaza murakoze
  • Ngabonziza Jmv9 years ago
    Isabukuru Nziza Kuri Knowless
  • ngabo 9 years ago
    woooow mbega byiz!! gusa nanjy nkunda knowless arko nabuze ukuntu najyera mu ntwarane
  • mungara9 years ago
    kalimu kura itiku ahongaho hanyumase abandi bafana bakunda abahanzi babo bitavuye kumutima asyiiiiii
  • Nate9 years ago
    Ese nawe burya ni uwa 1st october?! Magic date.
  • amoree9 years ago
    ndibuka safi mukibana munzu akurya akihaganyura wasaga nabi ariko clement yagushyize kumicyo
  • rwabugiri9 years ago
    turagukunda kandi tuzaguhora inyuma nkintwarane
  • Dina9 years ago
    Ariko ntimugatukane,amoree nabandi ntawe kandi teta nawe nagera aha knowless, no problem Tuzamufana, but now she is still developing .
  • DAY-19 years ago
    bakundukize
  • said fils9 years ago
    Hhhhhh wow
  • jocy9 years ago
    wooow!!Knowless u deserve dis one kbsa!!kdi courage kumurimo wawe!!HBD again!!lv u
  • kananga jean thebard9 years ago
    uwo nu mwiryo sha knowless se niki mwese mujye muri w.c murabura gufasha abakenye ngo ni za surprise mwamaze ibyo numuteto sha





Inyarwanda BACKGROUND