RFL
Kigali

Knowless wifuzaga kuba umusirikare, yahishuye byinshi byo mu buto bwe anagaruka ku bamurwanya

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:9/10/2015 8:58
17


Umuhanzikazi Butera Knowless, yasobanuye byinshi ku buzima bwe kuba akiri umwana, ibyo yifuzaga kugeraho n’ibyo agezeho ubu ndetse n’uburyo abamurwanya aribo bagiye bamubera imbaraga bakamufasha kurushaho gutera imbere. Akiri muto, yifuzaga kuzaba umusirikare akagira amapeti menshi.



Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Knowless yamugejejeho ubuhamya bwerekana ibyiyumviro afite nk’umuhanzikazi, arebye aho yavuye, aho ageze ndetse n’aho yifuza kugera, akanerekana uburyo ibyifuzo yagejeje imbere y’Imana ari muto yamaze kubona ibisubizo byabyo n’ubwo Imana yo yabinyujije mu nzira atigeze acyeka ko ariyo bizanyuramo.

knowless

Agaragaza ko gutera imbere kwe bitavuze ko aba agomba kwishima no kudamarara gusa, ahubwo ko aba akwiye kwibuka ko uko arushaho gutera imbere ari nako abona abamurwanya n’abamuharabika, abahimba ibinyoma ngo bamwambike isura mbi n’abandi bakoresha izindi nzira ngo bamuce intege, agahera kuri ibi byose agira n’abandi inama cyane cyane abakobwa bagenzi be.

kabebe

Butera Knowless ati: "Iyo ukiri muto, utekereza nk’abato. Nta mitwaro uba ufite, nta stress, ntiwiganyira, ntuhangayika, ndetse rwose uba uri mu isi yawe abakuze batabasha gusobanukirwa. Nizera ko n'Imana ikunda abana bato, kuko nta cyaha bagira. Umwana muto araza akakubwira ati nzaba Perezida cyangwa nzaba Bob Marley... Icyo gihe iyo avuze ibyo abakuze turamuseka, nyamara we burya aba ahaye Nyagasani icyifuzo gikomeye. N’ubwo tuzi ko ubusabe bwacu twe ku Mana bungana, njye nizera ko burya isengesho ry'umwana muto Imana iryumva vuba kandi yihuse kuko aba abisabye mu kuri no mu kwizera.

Kera ndi muto numvaga nifuza kuzaba umuntu ufite icyo avuze muburyo bugaragara, nkumva nshaka kuzaba umuntu ukomeye ariko ntazi aho nzahera. Ni uko ngahora nsaba Imana mpfukamye ngo izampe umugisha inansubirize ibyifuzo byanjye nahoranaga byo kuba uw’agaciro. Nakundaga abasirikare cyane, nkumva nzaba umusirikare wenda nkazabona amapeti menshi bigatuma mba umuntu ukomeye kandi ufite icyo avuze. Nanakundaga cyane kuba nazaba umuganga, nkumva nimbura uko mba umusirikare wenda nzaba umu Doctor ukomeye ufite icyo amariye abantu. Gusa ariko ntabwo ariko byagenze, burya nyine abantu dupanga Imana nayo ipanga, naje kwisanga narakuze nkiga Informatique; ibintu ntari narigeze ndota na rimwe. Nyuma nanarangije amashuri yisumbuye nza kwibona nabaye umuhanzikazi,  mpinduka umuririmbyikazi wabigize umwuga ntarabiteganyaga, n’ubwo nabikundaga cyane.

Iyo ndebye ubuzima bwanjye mbona ari nka Serie ifite ama Seasons menshi kandi nayo afite Episodes nyinshi rwose. Kuko ibyo nagiye nsaba Imana ko yazankorera nkuze uko bwije n’uko bukeye ndabibona kandi nkabibona uko nabisabye. 90% y’ibisubizo by' ibyifuzo by'ubuto bwanjye mbikesha  ubuhanzi. Niyo mpamvu nsaba abakobwa bagenzi banjye kuguma ku nzozi zabo kandi bagahora bizeye kuzikabya.

Gusa rimwe na rimwe ushobora kugera kucyo wifuzaga uziko birangiye ugiye gutuza ukishimira ibyo waruhiye, nyamara aho ugeze ugasanga niho hagoye. Iyo umaze kugira ibigwi byiza ufite icyo uvuze kuri benshi byanze bikunze ugomba kugira n’abakurwanya kandi benshi. Uzabona abagusenya, abaguharabika,  abazafata umwanya wo guhimba inkuru z’ibinyoma bagamije gusa kugirango bakwambike ikimwaro...

Ariko rero ntuzababare, mu Kinyarwanda baravuga ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Iyo umenye intwaro umwanzi wawe akoresha umenya icyo umutera witwaje. Kuri njyewe abanzi banjye nibo mbaraga zanjye, uko ndushaho kumva ko undwanya cyangwa se ko umfitiye umugambi mubi, niko nkuba 7 ibyo nakoraga kugirango nkwereke ko ibyo nkora wabyemera utabyemera bindimo kandi ko ari ubuzima bwanjye utapfa kunyangiriza uko ubonye.

Akazi kose uzagakore ntuzagakinishe kuko gashobora kuba ariko kazagukabiriza inzozi z’ibyo warose kuva kera mu buto bwawe, n’iyo bakubwira ko kagayitse ndetse nawe ugayitse; upfa kuba uzi icyo ushaka. Nsoza hari ijambo nkunda kugenderaho rivuga ngo ‘YOU STOP YOU LOSE’, bivuzengo guteshuka kwawe cyangwase ku gucika intege kwawe, niko gutsindwa kwawe. Abakunzi bange bose mbatuye indirimbo yanjye nshyashya yitwa Te Amo nakoranye na Roberto."

UMVA HANO INDIRIMBO TE AMO YA BUTERA KNOWLESS FT ROBERTO:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Keza8 years ago
    Wowwwwwww ndumva amariraaaaa yoooo unyubatse umutima mukobwa mwiza
  • JAMES MIGABO8 years ago
    Uyu muhanzikazi ndumva rwose ibo avuze bisobanutse. Nanjye najyaga mbyumva ko akunda igisilikare none arabyemeje.
  • fabiola uwamahoro8 years ago
    Amagambo uvuze aranyubatse pe.imana iguhe umugisha mwinshi mubyukora byose.
  • 8 years ago
    Uri umuntu w'Umugabo kdi ni ubwo uri umukobwa mwiza gusa ndagushimira ibyo uvuze ni ukuri cyane ntitukite kubyo tuvugwa biatri byo ahubwo tujye tugira ishyaka ryo gukora kugira ngo abavuga bavuge kuko burya niwo murimo baba bashoboye
  • keza olive8 years ago
    Courage knowless Imana ikomeze intambwe zawe
  • Bagirihirwe Theodosie8 years ago
    Knowless nkubona kuri TV gusa nabonye ufite uburanga kandi uracyari muto. Ndabona uvuga Imana cyane. Yikomereho kandi uyishakane ingufu ikibasha kuboneka , ubwo yaguhaye guhirwa hano ku isi izanakurinde mpaka uyitashyeho. Wibuke ko umunsi , isaha na circontances z'urugendo rwa nyima bitazwi.
  • Mutoni8 years ago
    Knowles Imana yo mu ijuru iguhe umugisha mwinshi. Uri umukobwa mwiza, muto ariko ufite ubwenge. Turagukunda cyane! Komereza aho :)
  • munyampirwa8 years ago
    Uri agakobwa nti byijambwa kbs! yaba bose bakureberaga ho bakihesheje agaciro aho kwicuruza!nnukundira ko ibya we byose ubishyira mo Bosi wacu(Imana) ikomeze ikuyobore.ohoooooo ndagukunda Ka bebe!
  • Godefroid Manirakiza8 years ago
    Knowless Muramfashije nanje, muvuze amajambo y'ukuri vraiment kand imana ibandanye ibajimbere so u're bl7d
  • Gift 8 years ago
    OMG knowless nukur urakoze pee uratwubats muri make imana ikomeze ikugend imbere ikurind ababi
  • Niwemugeni perpetue8 years ago
    Beautiful girl courage tukuri inyuma abaguca intege niturimwe.my sister I love u more nifuza kuzakubona amaso ku maso kandi nkwifurije imigisha ku Mana
  • 8 years ago
    iragaragara
  • jason kabera8 years ago
    tuko nyuma yako. songa mbele
  • cyiza christian8 years ago
    sha courage vraiment arko tubwize ukuri kuriyo ndirimbo yateje polimique gusa icyo nkwifurije ujye ukora ibiri mumucyo nibwo IMANA izaguha umugisha kd uge uharanira ko umutima wawe utagira ikiwushinja.
  • V8 years ago
    Wapfa teta .
  • 8 years ago
    Byose nimana., the only one god
  • 8 years ago
    ndumufana wumwami james sindumufana wawe gusa komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND