Mu gihe muzika nyarwanda igenda itera imbere n’abahanzi bakitabira cyane gahunda yo kuririmba umuziki w’umwimerere wa “Live”, bamwe muri bo bakomeje kugenda bagaragaza n’imibyinire batari basanzwe bazwiho, muri uyu mwaka abahanzi nka Knowless, Tom Close, Active, Dream Boys na Jules Sentore bakaba baragaragaje cyane ko bazi no kubyina.
Mu bitaramo bitandukanye, byagaragaye ko abahanzi iyo babyinnye biryohera abafana babo kurusha iyo babyiniwe n’abandi babyinnyi baba bitwaje, ibi bikaba byaragiye bigeragezwa n’abahanzi batandukanye ariko Active bo bakaba ku isonga cyane ko imibyinire yabo ari nawo mwihariko bafite barusha abandi bahanzi nyarwanda, ibi bikaba binabongerera igikundiro mu buryo bugaragara.
Kuri Active, kubyina ni ibintu bigaragara nk'umwihariko wabo
Tizzo; umwe mu basore batatu bagize Active
Tizzo yabyinishije umukobwa abantu bamukurira ingofero. Aha ni mu gitaramo cya Guma Guma i Rubavu
Undi muhanzi wagaragaje imbyino ndetse bikagaragara ko ari n’umuhanga cyane, ni Platini umwe mu basore babiri bagize Dream Boys. N’ubwo mugenzi we TMC atakunze kugaragara muri uyu mwaka abyina mu bitaramo, uyu Platini we ibitaramo byose iri tsinda ryitabiriye yagaragaje ko azi kubyina ndetse mu gihe babaga bitabaje abandi babyinnyi we yabyinanaga nabo mu gihe mugenzi we yabaga arimo kuririmba gusa atabyina.
Platini wo muri Dream Boys yagaragaje ko azi kubyina cyane. Aha ni mu gitaramo cya Knowless
Imbyino za Platini i Rubavu mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star
Butera Knowless nawe ntiyari asanzwe azwiho kugaragara abyina, nyamara mu gitaramo cyo kumurika Album ye mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, nawe yagaragaye abyina aho yabaga ari kumwe n’abandi bahanzi batandukanye, haba aho yabyinanye na Christopher, Ben Kayiranga, Itorero Intayoberana ndetse nawe ubwe.
Butera Knowless yabyinanye n'itorero Intayoberana mu gitaramo cyo kumurika Album ye
Uretse kuririmba, Knowless yerekanye ko azi no kubyina
Knowless abyinana na Ben Kayiranga
Knowless abyinana na Christopher mu ndirimbo yabo bakoranye
uyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close nawe uyu mwaka yagiye agaragaza ko azi kubyina, cyane ko zimwe mu ndirimbo ze ziheruka zibyinitse, ibi akaba yarabyerekanye mu gitaramo cyo kumurika Album ya Christopher ndetse no mu gitaramo cyo kumurika Album ya Knowless.
Tom Close mu mbyino ze mu gitaramo cyo kumurika Album ya Knowless
Jules Sentore ntiyari akunze kugaragara cyane abyina cyane ko asanzwe azwiho kuririmba ahogoza ariko mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star 4, uyu muhanzi ubarizwa muri Gakondo Group yagiye agaragara abyina mu buryo budasanzwe, aba bahanzi bose bikaba byaragaragaye ko kubyina kwabo byishimirwa cyane n’abakunzi babo.
Jules Sentore yagaragaje ko azi kubyina imbyino zitandukanye
Rimwe na rimwe Sentore yanitwazaga abakobwa bamufasha kubyinira abakunzi be
Ababyinnyi ba Jules Sentore
Benshi ntibibwiraga ko Jules Sentore azi kubyina nk'uko yabigaragaje
Uretse abahanzi, abayobora ibirori nabo bagiye bagaragaza imbyino zidasanzwe, aba ni Anitha, Arthur na Mc Tino
Manirakiza Théogène
Photos: Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO