Umuhanzi Tom Close arahamya ko igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu kizegukanwa n’umuhanzikazi Knowless kuko yujuje ibisabwa byose kandi abantu bakaba bamuharaye.
Ni mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com aho twamubazaga byinshi bitandukanye ku buryo abona iri rushanwa nk’umuhanzi waryegukanye ku nshuro ya mbere.
Twabanje kumubaza uko abona irushanwa muri rusange maze adusubiza muri aya magambo ati “Ntabwo ngira amahirwe yo gukurikirana ibintu byose wenda ngo menye uko ibintu bihagaze, ariko amakuru mfite nuko abahanzi bose barimo kugerageza kwitwara neza.”
Tom Close wegukanye irushanwa rya PGGSS ku nshuro ya mbere
Nyuma twifuje kumenya umuhanzi abona ko azegukana iri rushanwa maze aduhamiriza ko abona Knowless ariwe ukwiriye iki gikombe bitaba ibyo kigahabwa basaza be TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys
Ati “Ndabona kuri uyu mwaka ishobora kwegukanwa na Knowless, umukobwa bwa mbere mu mateka yayo. Birashoboka ko hazabaho guhinduka nyine ikegukanwa n’umukobwa cyangwa bitaba ibyo Dream Boys ikaba yayitwara kuko nibo bantu 2 mbona bahanganye cyane.”
Knowless niwe aha amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa
Nyuma yo kumva amahitamo ye twibajije niba ataba yashingiye kukoba aba bombi ari abo mu nzu itunganya umuziki Tom Close abarizwamo ya Kina Music ariko aduhakanira ko ataricyo yashingiyeho ahubwo ko abona koko aribo babikwiriye
Ati “Oya. Icyo nshingiraho nuko kugeza muri iyi minsi Dream Boys nibo bamaze kujya muri Guma Guma inshuro nyinshi, bararusha abandi bahanzi bayirimo experience (ubunararibonye) ku bijyanye na Guma Guma n’imiterere yayo , bazi uko ibintu bikorwa. Noneho unarebye na performance yabo (uko bitwara ku rubyiniro) iri mature(irakuze cyangwa irimo ubwenge) cyane ugereranyije n’abandi bahanzi.”
Abona iri rushanwa ridatashye mu maboko ya Knowless ryataha mu maboko ya Dream Boys nk'abasore babimazemo igihe kirekire
Arakomeza ati “Nanone Knowless navuga ko ariwe muhanzi ugezweho mu gihugu, niwe muhanzi uharawe cyane mu gihugu. Ikindi ni umuhanzi w’umuhanga kuko yaba izo za live aziririmba neza, yujuje ibisabwa byose. Ikindi kandi ni uko kugeza kuri uyu munota nta mukobwa uratwara Guma Guma kandi Knowless atayitwaye sinzi ko hari undi mukobwa wazigera ayitwara kuko biragoye ko hari undi mukobwa waza ngo agere ku rwego rwa Knowless nonaha, ubwo byasaba wenda nk’izindi Guma Guma nk’enye(4) cyangwa eshanu(5) ziri imbere.”
Abona Knowless afite ubuhanga ndetse yujuje n'ibisabwa byose ngo yegukane PGGSS5
Tom Close kandi yatubwiye n’uko abona abahanzi babashije kwegukana iri rushanwa nyuma ye dore ko ariwe wababimburiye bose maze atubwira ko abona bose ari abahanzi b’abahanga kandi batari abanebwe ahubwo bakorana imbaraga.
Ati “Ibyo aribyo byose kugira ngo umuntu atware Guma Guma nuko hari izina runaka aba afite. Ni abahanzi mbona nyine ko ari beza b’abahanga kandi nyuma y’aho batwariye Guma Guma bakomeje gukora ku buryo mbona ari abahanzi bakomeye kabisa.”
Tom Close yatwaye Primus Guma Guma Super Star ya mbere yabaye mu mwaka wa 2011 ahabwa igihembo cy'ibihumbi 600 by'amafaranga y'u Rwanda ndetse abasha gukorana indirimbo na Sean Kingston
Reba hano indirimbo "Good Time To Night" ya Tom Close na Sean Kingston
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO