RFL
Kigali

Knowless niwe ukwiriye Guma Guma kuko ni umuhanzikazi w’umuhanga kandi agezweho-Tom Close

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:6/07/2015 15:40
65


Umuhanzi Tom Close arahamya ko igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu kizegukanwa n’umuhanzikazi Knowless kuko yujuje ibisabwa byose kandi abantu bakaba bamuharaye.



Ni mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com aho twamubazaga byinshi bitandukanye ku buryo abona iri rushanwa nk’umuhanzi waryegukanye ku nshuro ya mbere.

Twabanje kumubaza uko abona irushanwa muri rusange maze adusubiza muri aya magambo ati “Ntabwo ngira amahirwe yo gukurikirana ibintu byose wenda ngo menye uko ibintu bihagaze, ariko amakuru mfite nuko abahanzi bose barimo kugerageza kwitwara neza.

Tom Close wegukanye irushanwa rya PGGSS ku nshuro ya mbere

Nyuma twifuje kumenya umuhanzi abona ko azegukana iri rushanwa maze aduhamiriza ko abona Knowless ariwe ukwiriye iki gikombe bitaba ibyo kigahabwa basaza be TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys

Ati “Ndabona kuri uyu mwaka ishobora kwegukanwa na Knowless, umukobwa bwa mbere mu mateka yayo. Birashoboka ko hazabaho guhinduka nyine ikegukanwa n’umukobwa cyangwa bitaba ibyo Dream Boys ikaba yayitwara kuko nibo bantu 2 mbona bahanganye cyane.

Knowless

Knowless niwe aha amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa

Nyuma yo kumva amahitamo ye twibajije niba ataba yashingiye kukoba aba bombi ari abo mu nzu itunganya umuziki Tom Close abarizwamo ya Kina Music ariko aduhakanira ko ataricyo yashingiyeho ahubwo ko abona koko aribo babikwiriye

Ati “Oya. Icyo nshingiraho nuko kugeza muri iyi minsi Dream Boys nibo bamaze kujya muri Guma Guma inshuro nyinshi, bararusha abandi bahanzi bayirimo experience (ubunararibonye) ku bijyanye na Guma Guma n’imiterere yayo , bazi uko ibintu bikorwa. Noneho unarebye na performance yabo (uko bitwara ku rubyiniro) iri mature(irakuze cyangwa irimo ubwenge) cyane ugereranyije n’abandi bahanzi.”

Abona iri rushanwa ridatashye mu maboko ya Knowless ryataha mu maboko ya Dream Boys nk'abasore babimazemo igihe kirekire

Arakomeza ati “Nanone Knowless navuga ko ariwe muhanzi ugezweho mu gihugu, niwe muhanzi uharawe cyane mu gihugu. Ikindi ni umuhanzi w’umuhanga kuko yaba izo za live aziririmba neza, yujuje ibisabwa byose. Ikindi kandi ni uko kugeza kuri uyu munota nta mukobwa uratwara Guma Guma kandi Knowless atayitwaye sinzi ko hari undi mukobwa wazigera ayitwara kuko biragoye ko hari undi mukobwa waza ngo agere ku rwego rwa Knowless nonaha, ubwo byasaba wenda nk’izindi Guma Guma nk’enye(4) cyangwa eshanu(5) ziri imbere.”

Abona Knowless afite ubuhanga ndetse yujuje n'ibisabwa byose ngo yegukane PGGSS5

Tom Close kandi yatubwiye n’uko abona abahanzi babashije kwegukana iri rushanwa nyuma ye dore ko ariwe wababimburiye bose maze atubwira ko abona bose ari abahanzi b’abahanga kandi batari abanebwe ahubwo bakorana imbaraga.

Ati “Ibyo aribyo byose kugira ngo umuntu atware Guma Guma nuko hari izina runaka aba afite. Ni abahanzi mbona nyine ko ari beza b’abahanga kandi nyuma y’aho batwariye Guma Guma bakomeje gukora ku buryo mbona ari abahanzi bakomeye kabisa.”

Tom Close yatwaye Primus Guma Guma Super Star ya mbere yabaye mu mwaka wa 2011 ahabwa igihembo cy'ibihumbi 600 by'amafaranga y'u Rwanda ndetse abasha gukorana indirimbo na Sean Kingston

Reba hano indirimbo "Good Time To Night" ya Tom Close na Sean Kingston 


Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa8 years ago
    Uvuzukiri! Ntawundi dushaka uretse Butera knowless! Igihe kirageze ngo arenganirwe, imwamikazi wa muzika yambikwe ikamba.!!! Bitabayibyo ntacyo guma guma yabivuze.
  • 8 years ago
    Araharawe nyine
  • yvan8 years ago
    Tom amatwi yawe arakora neza ubwo?ngo Knowles azi kuririnba live?haha cyakora ntimukanyice
  • divine8 years ago
    uko niko kuri.butera iki nigihe cye cyo gusarura kuko yarahinze kbsa.i mean yarakoze bihagije so guma guma atayitwaye sinzi kbsa.kereka wenda byabibazo yagiye agirana na judge bimukurikiranye.
  • Umuhoza8 years ago
    Hahaha, murasekeje!!! Nta miririmbire ya knowless rwose!! Ubuse arusha dream boys? Bruce melody?? Icyarora bazamuhe icyo umuntu witabiriye guma guma kenshi!!!
  • cyuki8 years ago
    ngo knowles azi live hahahahahahahahahaaaaahahahahah uwapfuye yarihuse. ariko ntimushinyaguraye
  • mimi8 years ago
    tom urumushinyaguzi nuko urakoze.
  • fille8 years ago
    TOM uriganirira niba udashinyagura
  • shyaka theophile8 years ago
    knowless aragikwiye kuko agera geza kwitwara neza.
  • jaliah mupenzi8 years ago
    ubwo yigeze yateretaho
  • Bernard8 years ago
    Turasaba abakemurampaka kwirinda amagambo nkaya. Hari abana nabonye bakora umuziki badashyizemo ibirungo by'abafana n'ibyapa ngaho ngo barakunzwe! Naho uwo niba ari kuriya abyina byo arisekereza bambe ateye iseseme! Dutegereje ifirimbi ya nyuma ariko Knowless ni knowness nyine mu muziki!
  • soso8 years ago
    wamugani TOM azajye kwivuza amatwi
  • nunu8 years ago
    reka reka nta live mbonyaho
  • papi8 years ago
    haahahahha tom nawe ikiri kumutima arakizi. knowles ni nyakatsi ntamuziki azajye mubindi
  • pendo8 years ago
    hahahahahahaha tom wasetsa nuvuye gushyingura nyina wishinyagura usibeko mwese muri kimwe
  • Mahoro8 years ago
    Aba bahanzi mbabona kuri youtube cga muzindi video ibinyamakuru zicishaho...gusa ntababeshye, uriya muhungu witwa Bruce Melody, nsanga ariwe ubArusha! Ijwi rye ni umwimerere kandi uko turyumva kumaCD ninako arisohora kuri podium...undi umugwa muntenge ni uriya Sentore, ahubwo nibaza impamvu adafite abafana benshi!!!! Naho Knowless...ni just ko ari umukobwa ugaragara neza...ariko kuririmba wapi...Muzongere mwumve izi semi-live uko yazikoraga...oya rwose , ntakigenda. Gusa agira amahirwe kuko Manager we ntako aba atagize amukorera publicite atibagiwe no gukodesha abafana...ariko uziko na Paccy amurusha gupaforma. Dream Boyz nabo barakora ariko kumajwi ni barekere bariya bahungu babahaye intera....Dore uko njye mbona bakurikirana urebye amajwi yabo: 1. Bruce 2. Sentore 3. Dream Boyz-Active-Bulldog 6. Knowles-Paccy 8. RAfiki 9.TPN=
  • moi-meme8 years ago
    oops!
  • L8 years ago
    Njye birambabaza nukuri iyombona knowless atinze mumuziki akaba atazi live .
  • vyizigiro eliphase8 years ago
    umva uwo imana yabigeneye niwe azobitwara kandi nsabiye abobonse barikurushana imigisha.
  • 8 years ago
    Dream boys nibobagomba kugitwara ataribyo nukubera





Inyarwanda BACKGROUND