Umuhanzi Mani Martin yatangaje uko abona umukobwa mwiza ndetse anahamya ko umuhanzikazi Knowless Butera afite igikundiro ntagereranywa ndetse na Zari Husein, umukunzi wa Diamond Platnumz ari umugore ufite uruhu rwiza cyane.
Ni mu kiganiro Ten to Night cyo kuri uyu wa 26 Mata, 2015 ubwo yabazwaga uko umukobwa akunda yaba ateye, Mani Martin yanze kwerura ngo avuge neza uko amubona gusa avuga ko umukobwa mwiza aba ateye nk’igisabo ndetse anavuga ko umuhanzikazi Knowless Butera afite igikundiro naho Zari Hussein umukunzi wa Diamond Platnumz we akaba abona afite uruhu ntagereranywa.
Martin abona Knowless nk'umukobwa w'igikundiro
Mu kiganiro n’inyarwanda.com Mani Martin yadusobanuriye birambuye uko abona umukobwa w’igikundiro. Yagize ati “Njyewe rero ntabwo cyane cyane ari ibintu biri physique(uko agaragara inyuma) aribyo mpa agaciro n’ubwo nabyo ntabura kubirebaho, ahanini ni mu mutwe no kuba twabasha guhuza kubera ko gukunda umuntu gusa ntabwo bihagije, ushobora kumukunda ariko ntimunahuze ariko ntabwo bimbuza kubona ko umukobwa ari mwiza n’ubwo twaba tutahuje, cyangwa ngo mbure kubona ibintu byiza bimuriho.”
N'ubwo ngo mu mutwe ariho h'ibanze ngo umukobwa ufite uruhu nk'uru rwa Zari kuri Mani Martin ngo aba ari umukobwa mwiza cyane
Umukobwa ufite ubwiza bugaragara inyuma Mani Martin yahamije ko agomba kuba afite uruhu nk’urwa Zari. Ati “Umukobwa mwiza inyuma ni umukobwa nyine ufite uruhu nk’urwa Zari, akaba ateye nk’abanyarwandakazi n’ubwo nta details zabyo (uko nabisobanura mu magambo arambuye) nabona abakobwa b’abanyarwandakazi bakunze kuba bateye nk’igisabo. Ikindi akaba adafite Make Up(ibirungo) nyinshi cyane byaba byiza kurushaho. Ibyo ndimo nkubwira bikaba ari ibyo mbona byagira umukobwa mwiza kuri njyewe.”
Mani Martin kandi yatubwiye imwe mu mishinga ya muzika afite muri iyi minsi irimo nk’igitaramo ategura mu mpera z’iki cyumweru kizabera i Rusizi ku ya 2 Gicurasi, 2015 ndetse no gushyira hanze indirimbo East African Queen yakoranye na Michael Ross wo mu gihugu cya Uganda izasohokana n’amashusho yabo.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO