RFL
Kigali

Knowless na Clement berekeje Amasterdam aho bazava berekeza i London mu biruhuko–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/03/2018 8:33
6


Ku i saa mbiri z’ijoro zo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018 ni bwo Knowless na Clement ndetse n’umwana wabo Or bahagurutse i Kigali mu biruhuko bagiye gukorera ku mugabane w’Uburayi mu gihe Ishimwe Clement yatangarije Inyarwanda.com ko bagiye mu biruhuko ariko binagenze neza hari ibikorwa binyuranye bya muzika bahava bakoze.



Aganira na Inyarwanda Ishimwe Clement yagize ati” Tugiye guca Amsterdam mu Buholandi iminsi ibiri tuzahava twerekeza mu Bwongereza mu mujyi wa London nyuma y’igihe gito tuzahamara tuzahita tugaruka mu Rwanda. Tugiye mu biruhuko ariko nanone twe nk’abacuruzi ni yo waruhuka uba ureba witegereza n'aho wabona akazi bityo rero birashoboka ko twanakorayo ibikorwa bya muzika.”

kina musicKnowless, Clement n'umwana wabo berekeje ku mugabane w'Uburayi

Nk'uko tumaze kubivuga hejuru aba bombi bakazaruhukira neza i London umujyi n'ubusanzwe bagiyemo ubwo baherukaga ku mugabane w’uburayi by’umwihariko mu gihugu cy’u Bwongereza. Ku kijyanye n’igihe bazagarukira, Ishimwe Clement yatangarije Inyarwanda.com ko bazagaruka mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Mata 2018 mbere ho gato y’icyunamo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Angel6 years ago
    Ngo ibiruhuko????? Ubu urubura ruri aho bagiye bazaruhuka cg bazicwa nimbeho??? Hhhhhhh batange indi mpamvu bibeshya da
  • Beth6 years ago
    Nibyiza cyane,nkunda iyi Famille cyane.
  • 6 years ago
    mugiye uvuza OR be proud of your daughter
  • 6 years ago
    Hhhh ibiruhuko se kuko bizehehe
  • kanyoni6 years ago
    Ariko mwa bavandimwe mwe, n'iyo umwana yavukana ubumuga bumeze bute, si ngombwa ngo muse n'abamwihakana! Kuba umwana yaravukanye urushaza mu jisho mukaba mugiye kumuvuza, ni ngombwa koko ngo murinde kubeshya? Nyamara Imana izabibahanira!nibe namwe yavutse atyo mufite ubushobozi bwo kumuvuza, ubu se abo bitashobokera bo?
  • ddd6 years ago
    ariko abanyarwanda dukabya gushaka buri gihe impamvu mbi cg ibabaje ku bantu, simfana aba bantu ariko rwose tuge dushaka ibyiza ku bandi, niba bagiye kwivomesha nkuko bamwe babivuga( ku museke nabonye ariko bavuga muri comments) cg se bagiye kuvuza umwana kuki mushaka ko babishyira ku karubanda, wowe ubyaye umwana ufite ikibazo byagushimisha kumuvuga hantu hose? cg se ufite VIH nkuko bibavugwaho ari wowe byagushimisha, si byiza rwose tuge dukora ibyo twakwishima hagize ubidukorera. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND