Ku i saa mbiri z’ijoro zo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018 ni bwo Knowless na Clement ndetse n’umwana wabo Or bahagurutse i Kigali mu biruhuko bagiye gukorera ku mugabane w’Uburayi mu gihe Ishimwe Clement yatangarije Inyarwanda.com ko bagiye mu biruhuko ariko binagenze neza hari ibikorwa binyuranye bya muzika bahava bakoze.
Aganira na Inyarwanda Ishimwe Clement yagize ati” Tugiye guca Amsterdam mu Buholandi iminsi ibiri tuzahava twerekeza mu Bwongereza mu mujyi wa London nyuma y’igihe gito tuzahamara tuzahita tugaruka mu Rwanda. Tugiye mu biruhuko ariko nanone twe nk’abacuruzi ni yo waruhuka uba ureba witegereza n'aho wabona akazi bityo rero birashoboka ko twanakorayo ibikorwa bya muzika.”
Knowless, Clement n'umwana wabo berekeje ku mugabane w'Uburayi
Nk'uko tumaze kubivuga hejuru aba bombi bakazaruhukira neza i London umujyi n'ubusanzwe bagiyemo ubwo baherukaga ku mugabane w’uburayi by’umwihariko mu gihugu cy’u Bwongereza. Ku kijyanye n’igihe bazagarukira, Ishimwe Clement yatangarije Inyarwanda.com ko bazagaruka mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Mata 2018 mbere ho gato y’icyunamo.
TANGA IGITECYEREZO