RFL
Kigali

Knowless na Clement berekeje i Dubai aho bazamara iminsi itatu - Amafoto

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:28/08/2015 21:37
24


Nyuma yo kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 5, umuhanzi Butera Knowless yajyanye na Clement i Dubai aho afite igitaramo yatumiwemo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2015, bakaba bazamara muri uyu mujyi iminsi itatu hatagize igihinduka.



Knowless yabwiye Inyarwanda.com ko ajyanye akanyamuneza nyuma yo kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star dore ko iki ari nacyo gitaramo cya mbere agiye kwitabira nyuma y’amarushanwa yegukanye, akaba yiteguye neza gutaramira Abanyarwanda n’Abarundi b’i Dubai muri iki gitaramo cyateguwe n’ihuriro ryabo muri uyu mujyi.

Knowless na Clement berekeje mu mujyi wa Dubai

Knowless na Clement berekeje mu mujyi wa Dubai

Knowless avuga ko azageza ku b’i Dubai umuziki w’umwimerere wa LIVE, akaba ashaka kwerekana ko ashoboye kandi ko umuziki we ugenda urushaho gutera imbere. Avuga ko hari imishinga ijyanye n’ibikorwa bya muzika ateganya no gukorera muri iki gihugu, ariko akaba kugeza ubu atahita abitangaza.

dubai

Nyuma yo guhaguruka i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2015 bakagera ku kibuga cy’indege baherekejwe n’inshuti zabo ziganjemo abakorera muri Kina Music, biteganyijwe ko Knowless na Clement bazamara iminsi itatu i Dubai bakazagaruka mu Rwanda kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

tom

tricia

Tom Close n'umugore we Tricia baherekeje Knowless na Clement ku kibuga cy'indege

Tom Close n'umugore we Tricia baherekeje Knowless na Clement ku kibuga cy'indege

Kina Music bifatanyije na Knowless na Clement muri uru rugendo

knowless

kina

Abahanzi n'abakozi ba Kina Music bifatanyije na Knowless na Clement muri uru rugendo, babageza i Kanombe

Uyu ni umwe mu bafana ba Knowless wari wamuherekeje i Kanombe

Uyu ni umwe mu bafana ba Knowless wari wamuherekeje i Kanombe

Christopher nawe ntiyasigaye

Christopher nawe ntiyasigaye mu guherekeza umuhanzikazi bakorana muri Kina Music






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Date8 years ago
    Icyo mbona nuko aya mafoto atari professionnels kuko bigaragara ko yafashwe akanatangazwa naba nyirayo. Ari abayatangaje ari banyirayo ntago muri professionnels
  • rwa8 years ago
    Nizereko aragarukana inda bahita bapanga ubukwe.
  • manzi8 years ago
    Ndababaye kubona umunu ujijutse nka Mike karangwa avuga ngo igihe nta 4 million cyabona mubyukuri mubikenewe mu Rwanda nukujyana abanyamakuru mugando bakabigisha neza iyo mbona abo nemeraga bose bashyigikira amakosa ukabona bari fier yabyo birambabaza cyane ubuse uriya mu avocat wicaranye nakariya kana kagakobwa basebeje kukarubanda murabona akorera ubusa nonese ntiyamwishyuye ubuse iyo mwihandagaza mugashira teta kuri pression mu proteger umunyamukuru wumunyamafuti ngo nuko ari mugenzi wanyu nkaho mwamugiriye inama. Teta komera kandi ntuzamubabarire kuko nunabikora tuzabifta nkaho atariweho wifatiye icyemezo ubikoze kubera ino pression bagushyizeho kuri safi rero ndagira ngo sabe nizzo na humble mugire inama safi ntakigire nyirandabizi yigira umuhubutsi amambere yarabaje apinga bab g abanu bamuha urwamenyo none arongeye arishyanukije aza kuvuganira murungi sabin kandi ariwe mumezi atanu ashize wirirwaga amutuka kuma radio yose safi fait attention utazatuma urban boy tuyanga kubera guhubuka kwawe uvuga ubitakureba nkaho urumuvugizi
  • Laurent csk8 years ago
    tumwifurije urugendo ruhire
  • l8 years ago
    Mumbwire axaririmba live?? Hihihihiiiihihiiii genda Rwanda wagorwa
  • Wini8 years ago
    Ndizerako utemeraga ko Knowless na Clement bakundana noneho abyemeye. murabonako bajyana na valise imwe nukuvugako nyine bagerayo bakibanira 2. gusa nibyiza baraberanye
  • dsp8 years ago
    Tom mbere naramupingaga, gusa musabye imbabazi nubwo atanzi, numuntu wumugabo, ureke aya mabandi yandi ya basani yirirwa atera abana ba bandi amada, akabihakana cg agahita ajugunya. ufite umugore wa danger ntuzamuhemukire kabisa
  • kibea8 years ago
    Ni mujye kurya kuya Guma guma sha!!
  • olga8 years ago
    ese valise ya knowless irihe?? cg we na clement bashyize hamwe!!!
  • 8 years ago
    KBS. NDA bAshimira. change. barakeye
  • zaizzo alphonse8 years ago
    nuko mukobwa twemera komeza uganze mama
  • 8 years ago
    Madame Tom nagabanye ibiryo!!! Mbega igifuuu
  • Wini8 years ago
    None c Olga ntubibona nyineko Valise arimwe. erega nubundi nuko batarabyerekana naho ubundi babaye umwe kuvakera
  • Dora8 years ago
    Wawoooooo courage kbsaaaaa the sky is not the limit... Uzagera Kure hashoboka kuko ntawe nkawe weeeeeee
  • Ngamije 8 years ago
    mubuzima nabuze umukobwa wa music utera imbere buri segonda nka Knowless..... Much respect to u..... Uranyubaka knd ur my role model...... Gd luck in all u do
  • Doris 8 years ago
    Awwwww Go high Kabebe...... Urakora knd urashoboye.... Imana ijye ikuba hafi muri byose.......... God Bless You
  • 8 years ago
    knowless urugendo rwiza uzakore neza ikikujyanye kdi ibi mbona hano byahozeho ndahamyako bitaguca intege.BARAVUGA
  • angetienne8 years ago
    Nisawa kabisssa nintera kuri bariya bahanzi bacu!urugendo ruhihire
  • vovo butera ton8 years ago
    nibyiza cyane kandi ni shema kuba fane nkatwe kuba agiye Dubai
  • 8 years ago
    mwabuze aba stars kabisa mwirirwa mutwereka za nyakatsi gusa naho amarushwanwa ya guma-guma yo uyu mwaka yabaye nka amatora ya Nkurunziza picth voice niwe bimika ngo yarushije abandi,that's bullsh....





Inyarwanda BACKGROUND