Nyuma yo kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 5, umuhanzi Butera Knowless yajyanye na Clement i Dubai aho afite igitaramo yatumiwemo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2015, bakaba bazamara muri uyu mujyi iminsi itatu hatagize igihinduka.
Knowless yabwiye Inyarwanda.com ko ajyanye akanyamuneza nyuma yo kwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star dore ko iki ari nacyo gitaramo cya mbere agiye kwitabira nyuma y’amarushanwa yegukanye, akaba yiteguye neza gutaramira Abanyarwanda n’Abarundi b’i Dubai muri iki gitaramo cyateguwe n’ihuriro ryabo muri uyu mujyi.
Knowless na Clement berekeje mu mujyi wa Dubai
Knowless avuga ko azageza ku b’i Dubai umuziki w’umwimerere wa LIVE, akaba ashaka kwerekana ko ashoboye kandi ko umuziki we ugenda urushaho gutera imbere. Avuga ko hari imishinga ijyanye n’ibikorwa bya muzika ateganya no gukorera muri iki gihugu, ariko akaba kugeza ubu atahita abitangaza.
Nyuma yo guhaguruka i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2015 bakagera ku kibuga cy’indege baherekejwe n’inshuti zabo ziganjemo abakorera muri Kina Music, biteganyijwe ko Knowless na Clement bazamara iminsi itatu i Dubai bakazagaruka mu Rwanda kuwa mbere w’icyumweru gitaha.
Tom Close n'umugore we Tricia baherekeje Knowless na Clement ku kibuga cy'indege
Abahanzi n'abakozi ba Kina Music bifatanyije na Knowless na Clement muri uru rugendo, babageza i Kanombe
Uyu ni umwe mu bafana ba Knowless wari wamuherekeje i Kanombe
Christopher nawe ntiyasigaye mu guherekeza umuhanzikazi bakorana muri Kina Music
TANGA IGITECYEREZO