RFL
Kigali

Knowless Butera yashyize hanze indirimbo nshya yise 'YUDA'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/10/2018 15:19
1


Knowless Butera umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'YUDA'. Ni indirimbo yagiye hanze ku gicamunsi cy'uyu wa Gatatu tariki 3/10/2018.



'YUDA', indirimbo nshya ya Knowless Butera yakorewe muri Kina Music itunganywa na Producer Ishimwe Clement. Ije ikurikira izindi zinyuranye zakunzwe n'abatari bacye, aho twavugamo; Uzagaruke, Deep in love yakoranye na Bruce Melody, Pesa yakoranye na Dream Boys, Darling yakoranye na Ben Pol, Inch'Allah yakoranye na Hope, n'izindi. Muri iyi ndirimbo 'Yuda', Knowless Butera aririmbamo aya magambo:

Umva erega tubana nkuzi Yuda, Eeeh Yuda nta kiza unyifuriza, Eeeh Yuda unsoma ku itama kandi mbibona ko uri kungambanira. Imihanda yose barakuzi, bazi ko turi inshuti magara ariko uko uri ni njye ukuzi, ugira Imana y'uko batakumenya. Ese ushimishwa n'iki ? Ese wunguka iki? Ko iterambere ryanjye ritakunyura habe na gato. (...)Uvuga abandi nabi iyo turi kumwe, ukamvuga nabi nanjye muri kumwe, twarakumenye cisha macye, mbona uzagwa mu ruzi urwita ikiziba. Umpa ikiganza cy'iburyo, icy'ibumoso gipfumbase inkota, Imana ngira ni imwe, ni uko Umwami wanjye atajya asinzira na gato.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Knowless Butera yadutangarije icyamuteye kwandika iyi ndirimbo yise 'Yuda' avuga ko iyo uganiriye n'abantu batandukanye usanga benshi muri bo baba barahemukiwe n'abo bitaga inshuti zabo za hafi. Yagize ati:

Iyi ndirimbo amagambo arimo ni ay'ubuzima bwa buri munsi abantu babamo. Iyo uganiriye n'abantu batandukanye, usanga hari bimwe bahuje nko kuba baragiye bahemukirwa n'abantu babo ba hafi cyangwa nabo bitaga inshuti. Buri muntu afite ingero nyinshi. Ibi rero ni byo byampaye inspiration yo gukora iyi ndirimbo.

UMVA HANO 'YUDA' INDIRIMBO NSHYA YA KNOWLESS BUTERA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lisa5 years ago
    Sha muri ububuzima bayuda ni benshi pee baratujujubijeee! Mbese bute unshimiye aho ntashyikira.





Inyarwanda BACKGROUND