Butera Knowless umuhanzikazi rukumbi kugeza ubu wegukanye igikombe cya PGGSS muri birindwi bimaze gutangwa, muri iyi minsi ari mu bitaramo bizenguruka igihugu akangurira abaturage gahunda z’ubuzima zirimo no kuboneza urubyaro.
Ubwo yatangiraga ibi bitaramo mu minsi ishize Butera Knowless yahereye mu karere ka Nyagatare ku wa Kane tariki 14 Kamena 2018 ahitwa Rwimiyaga, nyuma akomereza i Kabarondo, Kabarore, Gakenke, Kayonza n'ahandi henshi na cyane ko azaririmba muri site zigera kuri cumi n’esheshatu.
Abitabira ibitaramo bigishwa gahunda z’ubuzima zirimo izo kwita ku bana, gahunda y’iminsi igihumbi ndetse na gahunda yo kuboneza urubyaro. Ibi bitaramo Butera Knowles ari gukora bizenguruka igihugu biterwa inkunga na Unicef ndetse n'Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).
Ibi bitaramo Butera Knowless ari gukora biritabirwa cyane
TANGA IGITECYEREZO