RFL
Kigali

Knowless yasohoye amashusho y'indirimbo 'Darling' yakoranye n'umuhanzi ukomeye muri Tanzania-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/03/2018 15:21
9


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018 ni bwo Knowless Butera yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Darling' yakoranye n'umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania witwa Ben Pol uririmba injyana ya R&B.



Mu minsi ishize, Knowless Butera yatangarije Inyarwanda.com ko yishimiye kumenyesha abanyarwanda n'abandi bakunda umuziki we ko agiye kubagezaho amashusho y'indirimbo yakoranye na Ben Pol wo muri Tanzania. Kuri ubu amashusho y'indirimbo bakoranye bakayita 'Darling' yamaze kugera hanze.

knowless

Benard Michael Paul Mnyang'anga uzwi nka Ben Pol ni umwe mu baririmbyi beza b’injyana ya R&B Tanzania ifite akaba umusore w’imyaka 28. Ni umuhanzi uzwi cyane muri Tanzania akaba yaratangiye umuziki mu mwaka wa 2009 kugeza ubu akaba agikora. Umwaka ushize wa 2017, Ben Pol yakoze indirimbo zinyuranye zirimo ‘Phone’ yakoranye na Mr Eazy ndetse n’iyitwa Muziki yakoranye na Darassa ikaba yarasohotse muri 2016.

REBA HANO AMASHUSHO YA 'DARLING' YA KNOWLESS FT BEN POL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndemeye6 years ago
    Wowwwwwwwwwww beautiful Butera
  • Manu6 years ago
    Keep it up Butera! kabisa udukoreye clip nziza na audio ninziza cyane!
  • Usher6 years ago
    Yiweeee!!! Butera ararenze ndake
  • linca6 years ago
    nice song congz butera wacu
  • 6 years ago
    Umukorogo uri aha!!!! Gusa nta kigenda indirimbo
  • Nkunda6 years ago
    CONGS BUTERA knowles Very nice song
  • Danny6 years ago
    Icyayi as always. Abantu bose ntibaremewe kuririmba erega
  • BUTERA6 years ago
    INDIRIMBO ZAWE ZINTERA UMUTWE NIGIFU PE
  • Emmanuel5 years ago
    Ni umuhanga kbs!





Inyarwanda BACKGROUND