RFL
Kigali

KNC yahize kuzaririmba yambaye ubusa As Kigali niramuka itwaye igikombe cya shampiyona y'uyu mwaka wa 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/06/2018 12:14
2


KNC ni umuhanzi akaba n’umunyamakuru akaba na nyiri Radio1 na Tv1 ndetse afite ikipe y’umupira w’amaguru izwi nka Unity Sport Club ibarizwa i Gasogi. KNC yarahiye anahigira ko azambara ubusa ikipe ya As Kigali niramuka itwaye igikombe cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.



Ibyo Kakoza Nkuriza Charles uzwi cyane nka KNC yarahiye, byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu mashusho uyu mugabo yafashwe arahira ko ikipe y’umujyi wa Kigali niramuka itwaye igikombe cya shampiyona azaririmbira mu kabari afite ku musozi wa Gasogi ahitwa ku Ijuru rya Gasogi yambaye ikariso gusa. KNC yagize ati:

As de Kigali niramuka itwaye igikomba cya shampiyona y’u Rwanda Azam Premier League njyewe ku giti cyanjye mfatanyije na Dodos nzajya mu ijuru rya Gasogi nambaye ubusa ndirimbe, nzaba nambaye isokoreki gusa.

Image result for KNC inyarwanda

KNC

Aya magambo uyu mugabo yatangaje ameze nk’intego ikomeye yahise asamirwa hejuru na bamwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imikino ndetse n’imyidagaduro bahise batangira gusangizanya aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga. KNC yatangaje ibi mu gihe nyamara ikipe ya As Kigali ari yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 51 irusha APR FC inota rimwe mu gihe iyi kipe y’ingabo z’igihugu yizigamye umukino izacakiranamo na Polisi Fc kuri iki cyumweru tariki 10 Kamena 2018.

UMVA HANO UKO KNC YAHIZE KWAMBARA UBUSA AS KIGALI NITWARA IGIKOMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Baba babizi sha, igikome ni icya APR FC wana. Imyaka ine ikiurikirana
  • Kkkk5 years ago
    Arabiziko itagitwara niyompa avuga Hutton





Inyarwanda BACKGROUND