RFL
Kigali

KNC witegura kumurikira Album mu gitaramo yatumiyemo ChakaChaka yashyize hanze indirimbo 3 icyarimwe-ZUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/05/2018 12:11
0


KNC ni umuhanzi w’umunyarwanda uyu umaze igihe muri muzika ariko utarakunze guhozaho cyane ko hari izindi gahunda yagiye ajyamo zigatuma umuziki we atawirukansa, icyakora nkuko yabitangarije Inyarwanda.com uyu muhanzi ngo ntiyigeze ava mu muziki n’ikimenyimenyi ubu ari mu myiteguro ikomeye yo kumurika Album ye nshya yise ‘Heart Desire’.



Uyu mugabo ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye azamurikiramo iyi Album ye yise ‘Heart Desire’ iki akaba yaragitumiyemo umuhanzikazi ukomeye wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo Yvonne Chaka Chaka nabandi bahanzi ba hano imbere mu gihugu barimo Bruce Melody, Israel Mbonyi ndetse na Alyn Saano, iki gitaramo kikaba kitezwe kuba tariki 27 Nyakanga 2018 mu ihema rya Camp Kigali ndetse magingo aya abahanga bakaba baratangiye no kugura amatike ku buryo igihe cy’igitaramo kizagera nta kibazo cy’amatike bafite.

Mu rwego rw gukomeza gukumbuza abantu umuziki we Kakoza Nkuriza Charles cyangwa se KNC nkuko yamamaye muri muzika magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo eshatu icyarimwe, izi ndirimbo nkuko yabitangarije Inyarwanda.com ngo ni izo abakunzi ba muzika  baba bumva kugira ngo batangire no kujya mu mwuka w’igitaramo nyiri izina ndetse banumve ko umuntu uzagura Album ye atazaba aguze indirimbo za baringa ahubwo ari indirimbo zicurangitse ndetse ziririmbitse.

KNCIgitaramo cyo kumurika Album nshya ya KNC

Izi ndirimbo nshya KNC yashyize hanze ni; Impamvu, Ijoro ryiza, ndetse na Hari igihe indirimbo zose nubusanzwe zizaba ziri kuri Album ye nshya ‘Heart Desire’ ndetse izi zikaba zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi ashobora kuzaba aririmba mu gitaramo azaba amurikiramo Album ye nshya ‘Heart Desire’. Twibukiranye ko izi ndirimbo zigiye hanze mu gihe nyamara hari hashize igihe gito uyu muhanzi ashyize hanze ‘Heart Desire’ indirimbo yitiriye Album ye  nshya.

Ku kijyanye n’iki gitaramo KNC ari gutegura ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira ni 20000frw mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y’icyubahiro izaba ari 30000frw icyakora umuntu uzaba ushaka kugura amatike mbere akaba yakaturirwa dore ko ubu abari kuzigura bari kuzigura ku 15000frw mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y’icyubahiro ari 25000frw gusa ariko abantu umunani bazaba bishyize hamwe bakazishyura 400000frw bagahabwamo icyo kunywa ndetse no kurya.

KANDA HANO WUMVE 'IJORO RYIZA' INDIRIMBO NSHYA YA KNC


KANDA HANO WUMVE 'IMPAMVU' YA KNC


KANDA HANO WUMVE 'HARI IGIHE' INDIRIMBO NSHYA YA KNC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND