RFL
Kigali

KNC uri gutegura igitaramo azahuriramo na Yvonne Chaka Chaka yatangiye kwitoza indirimbo ze–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/01/2018 18:03
6


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko KNC yamaze kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka itanu asa n'uwawuvuyemo. Kuri ubu KNC yatangaje ko agiye gukora igitaramo azahuriramo na Yvonne Chaka Chaka aho azaba amurika Album ye nshya yise ‘Heart Desire’ ndetse kuri ubu yatangiye imyiteguro y’iki gitaramo.



Iki gitaramo cyo kumurika Album nshya ya KNC yatangaje ko azagikora muri Nyakanga 2018 ubwo azatumira umuhanzi Yvonne Chacka Chacka. Kuri ubu rero KNC yatangiye imyiteguro y’iki gitaramo aho yatangiye kwitozanya n’abacuranzi bazamufasha mu gihe cy’igitaramo, ibintu uyu muhanzi atangiye kare kugira ngo igihe cy’igitaramo kizagere ahagaze bwuma muri muzika.

Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC Imfurayiwacu yagarutse muri muzika mu minsi ishize ubwo yanahitaga ashyira hanze indirimbo ye nshya yise Heart Desire yajyanye hanze n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo KNC yitiriye Album ye nshya yayishyize hanze mu rwego rwo kugira ngo abakunzi ba muzika ye babe bayumva  ndetse nabazitabira igitaramo bazakijyemo byibuza bayizi.

REBA AMAFOTO Y’IGIHE KNC YARARI MU MYITEGURO Y’IGITARAMO CYE:

KNCKNCKNCKNCKNC mu myitozo 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HEART DESIRE' INSHYA YA KNC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KNC 6 years ago
    barebe neza knc bitaba ari mental disorder kuko sinibaza ukuntu umuntu aba managing director wa radio,television,akaba na nyirabyo, yewe akaba umunyamakuru muribyo, akamamaza,akaba directeur wikipe,akaba nyiri kipe, akaba umuhanzi,agakina film yewe mbanze ari na nyumbakumi
  • Ruhari6 years ago
    Abantu barasetsa. Reka tuzareba abazitabira uko guhuma kwe.
  • Alexis6 years ago
    Uvuze ukuri ni chef de zone. Cyokora KNC ashobora kuba akunda ubuyobozi no kutarekura rwose. Namugira inama yo kwigumira kuri Radio na TV1 kuko dukunda ibiganiro n'ubusesenguzi bwe ariko ntiyibwire abamukundira ibyo ari ihame ko bazanamukundira imikino cg indirimbo.
  • Ntare6 years ago
    Ishyari ryo ndabona rigiye kumara bamwe muri mwe muri kwandika hano. KNC ntaryama, yirirwa akora akarara akora. Muri byo byose mumushinja, niki mwasanze adakora neza? Nizihe nshingano yihaye, cyangwa afite adasoza neza? Ninde mukozi we numwe mwumvise udahembwa neza kandi ku gihe? Ninde numwe bakorana wavuze ko inshingano ze zamunaniye? Afite business nyinshi yitaho kandi neza, afite umuryango mugari atunze kandi usobanutse, afite abakozi ingano yose kandi bishimira imiyoborere ye, afite abana atoza umupira w'amaguru, akabarihira amashuri kubw'Imana ejo bazaba ba rutahizamu mpuzamahanga. Guca intege bagenzi banyu, muhuje igihugu, bibamarira iki? Iryo ni ishyari gusa? Mwe muri kumuvuga wasanga mwishwe n'ubushomeri aho guhimba imitwe ngo mwiteze imbere. Ishyari ririca, ishyari rirazonga, ishyari ni indwara mbi kuruta macinya. Mureke umwana w'umunyarwanda akore ibyo ashaka, arabikunda kandi abifitiye igihe, amateka niyo azagaragaza ko yakoze neza cyangwa nabi.
  • rwogera6 years ago
    uyu mugabo ari mubasazi bo kujyanwa ndera
  • Alexis6 years ago
    @Ntare, nawe aha erega buriya haricyo uvuze. Mwe muri kumuvuga wasanga mwishwe n'ubushomeri aho guhimba imitwe ngo mwiteze imbere. Gusa nutegereza abashima gusa ntabwo uzamenya aho ukwiye gukosora, niyo mpamvu no kunenga bibaho.





Inyarwanda BACKGROUND