Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko KNC yamaze kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka itanu asa n'uwawuvuyemo. Kuri ubu KNC yatangaje ko agiye gukora igitaramo azahuriramo na Yvonne Chaka Chaka aho azaba amurika Album ye nshya yise ‘Heart Desire’ ndetse kuri ubu yatangiye imyiteguro y’iki gitaramo.
Iki gitaramo cyo kumurika Album nshya ya KNC yatangaje ko azagikora muri Nyakanga 2018 ubwo azatumira umuhanzi Yvonne Chacka Chacka. Kuri ubu rero KNC yatangiye imyiteguro y’iki gitaramo aho yatangiye kwitozanya n’abacuranzi bazamufasha mu gihe cy’igitaramo, ibintu uyu muhanzi atangiye kare kugira ngo igihe cy’igitaramo kizagere ahagaze bwuma muri muzika.
Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC Imfurayiwacu yagarutse muri muzika mu minsi ishize ubwo yanahitaga ashyira hanze indirimbo ye nshya yise Heart Desire yajyanye hanze n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo KNC yitiriye Album ye nshya yayishyize hanze mu rwego rwo kugira ngo abakunzi ba muzika ye babe bayumva ndetse nabazitabira igitaramo bazakijyemo byibuza bayizi.
REBA AMAFOTO Y’IGIHE KNC YARARI MU MYITEGURO Y’IGITARAMO CYE:
KNC mu myitozo
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HEART DESIRE' INSHYA YA KNC
TANGA IGITECYEREZO