RFL
Kigali

KNC akomeje gutera urujijo abakekaga ko yasezeye muzika, yashyize hanze indirimbo nshya 'Impamvu'-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2018 12:44
2


Mu minsi ishize nibwo KNC yakoze igitaramo cyo kumurika Album ye nshya yise 'Heart Desire', uubwo yateguraga iki gitaramo yatumiyemo Yvonne ChakaChaka, KNC yatangaje ko ari igitaramo cyo gusezera kuri muzika nyuma y'imyaka itari mike yari amaze ari umuhanzi. icyakora uko iminsi yagiye yicuma niko uyu muhanzi yagiye atangaza ibyateye urujijo mu bant



Habura amasaha make ngo igitaramo kibe nibwo KNC yabajijwe nabanyamakuru bari bagiye mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ibijyanye no kuba agiye gusezera umuziki, aha uyu muhanzi yabwiye abanyamakuru ko ku bwe yumva awusezeye ariko abibutsa ko ajya kuwuzamo ntawe yasabye uruhushya bityo nubwo yumvaga awusezeye akumva ko nigihe yashakira kuwugarukamo ntacyamubuza cyane ko ntawe asaba uruhushya.

Nyuma y'iki gitaramo cyitabiriwe nabafana batari bake, bamwe batashye bazi ko uyu muhanzi ibijyanye n'umuziki abishyize ku ruhande cyane ko yari yatangaje ko asezeye umuziki, gusa ibi siko bigenze cyane ko ntanukwezi gushize akoze iki gitaramo magingo aya yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya 'Impamvu' iherekejwe n'amashusho yayo. ibi bikaba ikimenyetso cyuko atasezeye umuziki ahubwo akiwukomeje.

KNC mu gitaramo yakoze cyo kumurika Album ye nshya 'Heart Desire' ikaba yari iya gatatu

Umunyamakuru wa Inyarwanda wifuje kumenya ibijyanye no kuba KNC yaba yasezeye umuziki cyangwa se akiwukomeje yamuvugishije ku murongo wa telefone maze uyu muhanzi avuga ko we nkuko yabivuze bwa mbere nubundi ntamuntu yigeze asaba uruhushya aza mu muziki, bityo no kuba yawusezera bikaba bitagomba kuba kubimuhatira ahubwo atangaza ko igihe abakunzi ba muzika nibamwereka ko adakenewe mu muziki aribwo yawureka ariko ngo igihe akibona abamushaka biragoye ko yawureka.

KNC umuhanzi akaba n'umushoramari dore ko ariwe muyobozi wa TV1 na Radio1 yashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya mu gihe ari gutegura n'igitaramo gikomeye azakorera abana n'ababyeyi babo kizabera i Gasogi ahazwi nko mu ijuru rya Gasogi, aha hakazaba higanje ibikinisho by'abana ku buryo nyuma yo gukina abana nababyeyi babo bazataramirwa n'uyu muhanzi ukunzwe cyane nabatari bake. Iki gitaramo kizaba tariki 19 Kanama 2018 ahazwi nko mu ijuru rya Gasogi.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KNC 'IMPAMVU'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jay5 years ago
    ese iyi niyo muvuga ko ari nshashya, ?? iyi se ntishaje!! ah menya namwe muba mwabuze amakuru da cg nukutamenya ntawamenya, basi iyo uvuga uti yasohoye new video
  • 5 years ago
    Ko knc adatinya abazimu ra ntanoguhunga?





Inyarwanda BACKGROUND