Kizito Mihigo yamenyekanye cyane mu ndirimbo zisana imitima n'izisingiza Imana. Nyuma yo kuva muri gereza yasubiye mu buzima busanzwe ndetse kuri ubu yasohoye indirimbo yise 'Aho Kuguhomba Yaguhombya'. Yaganiriye na Inyarwanda kandi aduhishurira uburyo yashengutse umutima ubwo umukunzi we yamusezeragaho amaze gukatirwa imyaka 10 y'igifungo.
Kizito Mihigo iyo abara inkuru y’umukobwa wamusize agushushanyiriza urugendo banyuzemo nk’aho byabaye ejo. Yabwiye INYARWANDA, ko atarafungwa yari afite umukunzi atewe ishema we, ndetse hari abari bamuzi, cyane cyane ko ngo banatekerezaga ibijyanye no kubana mu bihe bya vuba. Kizito Mihigo ariko ngo yaje gusheguka umutima ubwo uyu mukobwa yamusangaga muri gereza amumenyesha ko yaciye ize nzira ubwo yamenyaga ko Kizito Mihigo yari amaze gukatirwa imyaka 10 y’igifungo.
Avuga ko ibye n’umukunzi we w’ahahise byashyizweho iherezo na paji y’ubuzima yahindutse. Ngo biragoye kubona abantu b’intwari bakomeza kugushikamaho iyo ugeze mu makuba. Yagize ati “Oya! Byararangiye. Byararangiye, urabona iyo umuntu afunzwe buriya, icyo waba ufungiye cyose. Hari abantu baba intwari bakagukomeraho muri abo bantu abambere ni umuryango wawe uvukamo [….] Nibo bantu bacu tugira. Ntihazagire n’undi ukubeshya, ubibona iyo ugeze mu bihe bikomeye.”
Nyuma y'umuryango. Kizito Mihigo avuga ko hari n'inshuti zigukomeraho ariko ko hari n’abandi batabishobora barimo, kuri we muri aba batashoboye kumukomeraho harimo n’uwari umukunzi we bari bafitanye umushinga w’ubuzima bw’ahazaza.
Yavuze ko byamubabaje kwakira ko umukunzi we amusize, ariko kandi ngo ashyize mu nyurabwenge yumvise ko byaba ari inzira Imana imwerekeyemo ko atari uwe. Ngo ubuzima ni paji igaragaza imbere n’inyuma umwijima n’urumuri kandi ngo si buri gihe umuntu ahora yishimye. Yavuze ko uyu mukobwa yamusuye kuri Gereza akamumenyesha ko atangiye ubuzima bushya n’urukundo rushya ariko ngo byaramugoye kubyakira. Ati “Yego byabayeho. Yarabimbwiye, kubyakira ni njye byagoye ariko yarabimbwiye.”
Ubwo Kizito Mihigo yasohokaga muri gereza, yasohokanye umugambi wo gushinga urugo, akiyubuka. Yavuze ko kugeza ubu atarabona umukunzi kuko hashize igihe gito asohotse. Yagize ati “Umukunzi rero bindimo. Mbirimo nabyo bindimo. Ariko ntawe ndabona… Ngenda gahoro kuri ibyo bintu kubera, mfite ubushake kandi noneho ntabwo ari umukunzi nshaka gusa. Ni umukunzi ushobora kuza bikanahoraho kuko iyo umuntu afite imyaka 37 nk’iyo mfite, urukundo yego ariko uba wumva rwonyine birangiriye aho bitaba bihagije.”
Kizito avuga ko mu myaka itambutse atarafungwa yagiraga ibyo agenderaho ahitamo umukunzi, ngo izo ngingo zari zisekeje. Avuga ko uko iminsi yicuma agenda ashyiramo inyoroshyo agamije guhura n’uwo muntu umutima we uzishimira. Muri Werurwe, 2014 nibwo Kizito Mihigo yahishuriye itangazamakuru ko ari mu rukundo n’umukobwa atifuzaga kuvugaho byinshi. Yavugaga ko nta gihe kinini gishize baziranye ariko ibyabo biganisha ku kubana nk’umugabo n’umugore gusa paji y’ubuzima yarahindutse arafungwa umukunzi akuramo ake karenge ndetse kuri ubu yashatse undi mugabo.
Kanda hano urebe ikiganiro na Kizito Mihigo avuga ku buzima bwe nyuma yo kurekurwa ndetse n'uko ahagaze ku bijyanye n'urukundo:
Kanda hano urebe Kizito Mihigo avuga ku ndirimbo ye nshya yise 'Aho Kuguhomba Yaguhombya'
Kanda hano urebe 'Aho Kuguhomba Yaguhombya'
TANGA IGITECYEREZO