RFL
Kigali

Umuhanzi Kizito Mihigo yahanishijwe igifungo cy'imyaka 10

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/02/2015 18:46
18


Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare nibwo umuhanzi Kizito Mihigo n'abo bareganwaga hamwe basomewe imyanzuro y'urubanza rwabo. urukiko rukuru rukaba rwahanishije Kizito Mihigo igifungo cy'imyaka 10, umunyamakuru Ntamuhanga Cassien imyaka 25,Dukuzumurenyi Jean Paul ahanishwa gufungwa imyaka 30.



Ku itariki 29/12/2015 nibwo ubushinjacyaha bwari bwasabiye Kizito Mihigo n’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bwose mu gihugu kubw’ibyaha by’impurirane mbonezamugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu bari bakurikiranyweho.

Uhereye ku ruhande rw'i buryo:UmuhanziKizito Mihigo,umunyamakuru Ntamuhanga Cassien,Niyibizi Agnes ndetse na Dukuzumuremyi Jean Paul

Ku ruhande rw’umuhanzi Kizito Mihigo  akaba yahamijwe ibyaha bine birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi, koshywa gushaka  kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cy’iterabwoba.

Ariko kubwo korohereza urukiko no kuba yaremeye ibyaha yaregwaga, akabisabira n’imbabazi, urukiko rukuru rukaba rwagabanyije igihano cye rumuhanisha gufungwa imyaka 10.

Kubwo kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu , n’ibindi byaha birimo gushinga umutwe w’ubugizi bwa nabi, Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien wakoreraga Amazing Grace Radio yahanishijwe gufungwa imyaka 25.

Dukuzumuremyi Jean Paul wareganwaga hamwe n’aba bombi we yahanishijwe gufungwa imyaka 30 kubwo  gucura umugambi w’ubwicanyi , icyaha cyo gushinga umutwe w’ubugizi bwa nabi no gucura umugambi w’iterabwoba.

Niyibizi Agnes akaba we yahanaguweho ibyaha byose yashinjwaga.

R.Christophe

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Darkskin9 years ago
    birakwiye kandi biratunganye ni ngombwa kandi birimo agakiza.!
  • muntu9 years ago
    yoooooooo! ibi sibyo! birababaje!
  • 9 years ago
    Tubifashe uwiteka ubasha byoose.
  • irema nelson9 years ago
    ndabishimye cyane nabandi bose bibere isomo
  • xman9 years ago
    NO COMMENT!!
  • Munyaneza jean claude9 years ago
    yemwe umurengwe burya uryana nkinzara yiyibagije aho umusaza yamukuye. ibyo birakwiye ko ahanwa nabandi bamwigireho urwanda si igihugu wakora uko wishakiye.
  • Munyaneza jean claude9 years ago
    yemwe umurengwe burya uryana nkinzara yiyibagije aho umusaza yamukuye. ibyo birakwiye ko ahanwa nabandi bamwigireho urwanda si igihugu wakora uko wishakiye.
  • mahoro chris 9 years ago
    ubu ni ubutabera bubereye kabisa ndabishimye cyane
  • xman9 years ago
    NO COMMENT!!
  • Kabagambe Godfrey9 years ago
    Birakwiye kabsa urukiko rwakoze akazi karwo nabe intangarugero
  • Kabagambe Godfrey9 years ago
    Birakwiye kabsa urukiko rwakoze akazi karwo nabe intangarugero
  • Rusungu9 years ago
    Urucira mukaso rugatwara nyoko.!buryango isi ntisakaye twese twanyagirwa.!kandi Ngo isi ntikunda ukuri.ariko amaherezo yatwese namwe!na Yezu kandi Ari imana yabaye igitambo.
  • gogo9 years ago
    Hum!u guys,im pointing to them judges!are gonna rot in hell!that is conspiracy!
  • Ringo 9 years ago
    isi ntisakaye ,umugabo mbwa aseka imbohe
  • Burundi9 years ago
    Niyihangane. Turamubabariy, arik kimwe gusa afise amaguru mezaaa!!!
  • yaka9 years ago
    uyu mu type arambabaje kabisa. abandi bana b'u rwanda bari gutera imbere bakorera i note haba mumuziki,naho we ngo agiye mumarorerwa. ubuse azize iki si ukudahaga kwe.arikose ubundi ko tudashima umuntu wari wikundiwe na H EX YABONAGA HARI UNDI UZAMUHAZA KOKO? niyihangane abukore inzira ntibwira umugenzi cyakora azavamo afite 43 ans gusa haracyariho ibyiringiro.ariko uwatekereje gukora amaraso biragoye mu iki gihugu kumuha i mbabazi.
  • Amanda9 years ago
    imana ibabarire uwo wese yabyishimiye
  • MBWESUGU9 years ago
    Imyaka 10 ni myinshi pe! azavamo yumvise. 2025????? Ndibaza ko bazagera aho bakadohora.





Inyarwanda BACKGROUND