Hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, Abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza bafunguwe.
Uyu munsi Inama y’Abaminisitiri, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140. Muri abo harimo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza, bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena uyu mwaka. Nk'uko bikubiye mu itangazo InyaRwanda.com dukesha Minisiteri y'Ubutabera, dore abafunguwe mu turere dutandukanye;
1. Imibare y’abarekuwe mu ma gereza atandukanye:
· Bugesera: 23
· Nyarugenge: 447
· Musanze: 149
· Gicumbi: 65
· Nyanza: 63
· Rubavu: 158
· Rwamagana: 455
· Nyagatare: 24
· Huye: 484
· Muhanga: 207
· Ngoma: 35
· Rusizi: 7
· Nyamagabe: 23
2. Ingingo za 245 na 246 ry’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo; cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo; cyangwa umaze imyaka makubyari akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo: 1° yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi; 2° arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta;
3. Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n'amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw'Ikirenga
4. Madamu Ingabire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, naho Bwana Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.
Tariki 27 Gashyantare 2015 nibwo Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka 10
TANGA IGITECYEREZO