RFL
Kigali

Kiwundo Entertainment yamuritse studio nshya ijyanye n'ibihe, bigarama iby'amasezerano ya Bruce Melody na Charly na Nina -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/03/2018 11:29
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Werurwe 2018 ni bwo inzu isanzwe ifasha abahanzi ya Kiwundo Entertainment yamurikaga ku mugaragaro inzu itunganya muzika ijyanye n’ibihe. Ubwo hamurikwaga iyi studio hagarutswe ku byavuzwe cyane bya Charly na Nina ndetse na Bruce Melody ko baba barasinye muri iyi studio.



Kiwundo Studio ni inzu itunganya muzika ikoze mu buryo bugezweho cyane ko ari imwe muri nke ziri mu karere umuntu ashobora gukoreramo indirimbo mu buryo bwa Live cyane ko ibyuma byose byo gucuranga biri muri iyi studio, usibye ibi ariko nanone nkuko byatangajwe ngo iyi studio izajya ikoreramo aba producer batandukanye barangajwe imbere n’umugande Just Jose wamenyekanye akora ‘Byemere’ ya Knowless na Vampino.

Just Jose kuri ubu ni we uri gukorera muri iyi studio. Uretse uyu ariko hazaba hari n'abandi bazajya bakorera muri iyi studio n'ubwo atari abazajya baba bahahora barimo Pastor P, Washington ndetse na Nessim bazajya baza rimwe na rimwe baje gukorera abahanzi hano mu Rwanda. Richard umuyobozi wa Kiwundo ubwo yagarukaga ku mpamvu yo gushinga iyi studio yabwiye abanyamakuru ko iyi studio yayikoze mu rwego rwo gushyigikira abahanzi ba hano mu Rwanda bari bamaze igihe bajya hanze gushaka uko babona ahari studio imeze nk’iyi ya Kiwundo.

Abajijwe ku kijyanye n’abahanzi bamaze iminsi bavugwa muri iyi studio umuyobozi wa Kiwundo yahise agaruka kuri Charly na Nina atangaza ko aba batarasinya muri Kiwundo cyane ko usibye no gusinyana nabo nta na numero zabo afite ngo abe yarabavugishije. Uyu mugabo yakomeje icyakora yemera ko bishoboka ko buri muhanzi wese yafashwa na Kiwundo ariko abazaba bafashwa na Kiwundo bose bakaba batazaba basinye amasezerano y’imikoranire nabo.

Iki gisubizo yatanze kuri Charly na Nina gisa ni icyo yatanze kuri Bruce Melody nawe byavugwaga ko basinyanye amasezerano. Gusa bemeje ko hari ibyo bari gukorana ariko bitavuze ko hari amasezerano basinyanye ahubwo. Richard umuyobozi wa Kiwundo asanga kuba yagira ibyo afasha Bruce Melody nk’umuntu ukunda muzika ye bitavuze ko ari umuhanzi wasinye muri Kiwundo.

KiwundoKiwundoKiwundoKiwundoKiwundoIbyuma byiganjemo ibigezweho ni byo biri muri iyi studioKiwundoRwema Dennis ni we manager w'iyi studio ya KiwundoKiwundoDj Theo na David Bayingana bari baje gutaha iyi studioKiwundoAbakobwa b'uburanga ni bo bahaga ikaze abashyitsiSpaxSpax wahoze muri Kiwundo yari yaje kwishimira ibyagezwehoKiwundoDiplomate(hagati) wahoze muri Kiwundo nawe yari yaje kwishimira ibyagezwehoKiwundo

Justin Jose wakoze byemere ya Knowless na Vampino ubu ni we uri gukorera muri Kiwundo

KiwundoVampino ukuriye abahanzi bo muri Kiwundo nawe yari yaje gutaha iyi studioKiwundoMico The Best nawe yari yitabiriye uyu muhango

AMAFOTO: NSANZABERA J Paul






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND