RFL
Kigali

Kitoko yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Amadaimoni’ yateye benshi amatsiko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/01/2017 9:04
4


Kitoko Bibarwa yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yari itegerejwe na benshi bagiye bumva ko agiye gushyira hanze iyo yise ‘Amadaimoni’ bakagira amatsiko yo kuyumva. 'Amadaimoni' ni yo ndirimbo ya mbere Kitoko ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2017 ikaba ivuga ku rukundo rukabije ari na rwo yita amadaimoni.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kitoko yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yise 'Amadaimoni' ivuga ku nkuru igaragaza ko hariho urukundo rukabije ndetse benshi bakaba baruzi aho umuntu urufite bamufata nk’ufite ibisazi dore ko hari n'igihe umwe ajya mu bitaro kubera kurwara uwo yakunze. Yagize ati “Indirimbo irimo inkuru igaragaza ko hariho urukundo rurenze, rukabije nta kindi ndakeka abantu benshi baruzi ko inkundo hari igihe zigufata abantu bakagira ngo ni ibisazi, ni ibyo nashatse kuvuga nta kindi.”

UMVA HANO 'AMADAIMONI' INDIRIMBO NSHYA YA KITOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someoneui7 years ago
    Ngo amadayimoni urabura kuvuga syndrome hysterique mu rurimi rwikinyarwanda njye ndumva iyo nyito ihabanye pe ku giti cyanjye ndumva bitajyanye kkandi iyo ndwara irakira si amadayimoni
  • bb7 years ago
    hahahaaa umuntu wese aririmbira icyo akunda,harabaririmba abakobwa,ba maman babo,nawe yahisemo abadayimoni!!!!!buri wese nikimuri kumutima!
  • Tuyikorere Edouard7 years ago
    Jewe Indirimbo Ndayishimye Cane Gitokobandanya Jewe Ndamukunda
  • Umulinga7 years ago
    Kitoko ndagukundaaaa byo gupfa iyi ndirimbo ni. Sawa cyaneeeeeeeeeeee





Inyarwanda BACKGROUND