Kitoko Bibarwa yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yari itegerejwe na benshi bagiye bumva ko agiye gushyira hanze iyo yise ‘Amadaimoni’ bakagira amatsiko yo kuyumva. 'Amadaimoni' ni yo ndirimbo ya mbere Kitoko ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2017 ikaba ivuga ku rukundo rukabije ari na rwo yita amadaimoni.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kitoko yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yise 'Amadaimoni' ivuga ku nkuru igaragaza ko hariho urukundo rukabije ndetse benshi bakaba baruzi aho umuntu urufite bamufata nk’ufite ibisazi dore ko hari n'igihe umwe ajya mu bitaro kubera kurwara uwo yakunze. Yagize ati “Indirimbo irimo inkuru igaragaza ko hariho urukundo rurenze, rukabije nta kindi ndakeka abantu benshi baruzi ko inkundo hari igihe zigufata abantu bakagira ngo ni ibisazi, ni ibyo nashatse kuvuga nta kindi.”
TANGA IGITECYEREZO