RFL
Kigali

Kitoko azanye alubumu nshya iriho indirimbo “Amadayimoni” iteye amatsiko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/04/2016 8:48
8


Umuhanzi nyarwanda Kitoko Bibarwa uri kubarizwa mu gihugu cy’u Bwongereza agiye gushyira hanze alubumu nshya y’indirimbo z’amashusho yise Pole Pole, ikaba igizwe n’indirimbo eshanu zirimo iyo yise Amadayimoni.



Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Am in love” yakoranye n’umuhanzikazi Sheeba Karungi wo muri Uganda, Kitoko yatangarije Inyarwanda.com ko mu gihe cya vuba nko mu byumweru bitatu biri imbere, agiye gushyira hanze indirimbo z’amashusho zigize alubumu ye nshya yise Pole Pole.

Usibye kuba iyo alubumu ye Pole Pole benshi bayifitiye amatsiko, bitewe nuko indirimbo ziyigize ari nshya mu matwi y’abakunzi b’ibihangano bye, zikaba zizajya hanze zigaragaza amashusho, ikindi giteye amatsiko cyane ni indirimbo iri kuri iyo alubumu yitwa Amadayimoni. Ku bijyanye n'imyambarire aho agaragara yambaye nk'ingabo, Kitoko yavuze ko ari ubutumwa buri mu ndirimbo ye Pole Pole ari nayo yitiriwe alubumu ye nshya.

“Pole Pole”Alubumu nshya y’indirimbo z’amashusho Kitoko agiye gushyira hanze harimo indirimbo eshanu arizo: Hatuwezi Kurudi,Ninde,Pole Pole, Biragoye n’indi yitwa Amadayimoni. Izi ndirimbo ze zigiye kujya hanze nyuma y’izindi yakoze muri 2015 zigakundwa cyane n’abakunzi be n’ab’umuziki nyarwanda muri rusange.

Kitoko Bibarwa

REBA HANO AM IN LOVE YA KITOKO NA SHEEBA KARUNGI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwungeri jean marie vianne7 years ago
    kitokokuraje kbc tukurinyumarwose nyagasani akurinde arikokandi dukeneye amakuruyawe kuki utaza murwakubyayekoko murakoze
  • 7 years ago
    courage bibarwa we
  • oliv7 years ago
    nibyo twifuza!nuko atera imbere!
  • Rukundo Jean Pierre7 years ago
    Turabakunda cyane! Twabona gute video zanyu?
  • Mugabonejo mitteland7 years ago
    kitoko is thebest afrobit singer
  • INNOCENT7 years ago
    KITOKO is the best artist
  • KAMANZI WILISON 6 years ago
    verry good.tuna mpenda sana,huyo king of the artist.of rnd,th ky.
  • Gafishi Ntawuhorakize Pierre,4 years ago
    GITOKO,ndagukunda kyane nibihangano byawe Imana Igufashe. Harindirimbo Yawe Igiriti Ahoniho ruzingiye. Narayibuze Kuri Waptrick Nayibonante? Ndi Ilubumbashi Muri Congo.





Inyarwanda BACKGROUND