RFL
Kigali

Kitoko Abdou umwe mu banyarwanda baba i Burayi usanzwe afasha abahanzi yagaragaje icyizere afitiye Asinah muri muzika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/09/2018 10:10
1


Kitoko Abdou ni izina abantu benshi batazi cyane ariko nanone ni umwe mu bagabo bagiye bafasha abahanzi ba hano mu Rwanda. Uyu mugabo wibera i Burayi ni umwe mu bakunze gufasha abahanzi banyuranye. Yamaze kugaragaza icyizere gikomeye afitiye Asinah muri muzika ndetse avuga ko benshi bazatungurwa.



Uyu mugabo abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yabwiye abamukurikira ko yatangiye kwizerera muri Asinah guhera mu mwaka wa 2016. Yagize ati" Asinah Erra ,mu mwaka wa 2016 nari mu Rwanda nari kumwe n'abakunzi ba muzika nyarwanda tuganira ku bahanzi bakizamuka bambajije uko mbabona nashubije gutya, Asinah akomeje gukora gutya yazagera kure, ibiganiro byarangiye tutabyumvise kimwe, none nagira ngo nibutse mwebwe twaganiraga icyo gihe nguyu Asinah nababwiraga, Asinah mboneyeho kugushima hamwe n'abo mwakoranye iyi ndirimbo (My love)"

Asinah nawe uhamya ko Kitoko Abdou yamufashije kuva mu ntangiriro yahise ashimira bikomeye uyu mugabo anamumenyesha ko mu ruhame amushimira nk'umuntu wamubaye hafi. Asinah yagize ati" Kitoko Abdou thanks alot .. nkunda umuziki niyo mpamvu buri gihe mparanira gutera imbere kandi sinteze kurekera.. uri mu bantu nshimira cyane ku byo maze kugeraho kandi Imana iguhe Imigisha... mboneyeho umwanya wo kumenyesha abanyarwanda ko wamfashije cyane muri uru rugendo simfite icyo nakwitura kuko undusha ubushobozi muri byose ariko icyo ngusezeranyije ni uko nzakora umuziki nkagira aho nanjye ngeza umuziki nyarwanda."

AsinahKitoko Abdou usanzwe ufasha abahanzi

Kitoko Abdou ni umugabo wibera ku mugabane w'Uburayi wagiye afasha abahanzi banyuranye barimo Butera Knowless n'abandi benshi ariko ntibyakunze kuvugwa cyane ko uyu mugabo adakunze no kugaragara mu itangazamakuru. Ibi bibaye mu gihe Asinah amaze gushyira hanze indirimbo ye 'My Love' yakoranye na Khalfan.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'MY LOVE' YA ASINAH ERRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • victor5 years ago
    yeweega binyeretse uwo witwa kitoko kokooo ubu uyu niwe aboamo ikizere cyumuziki wacu hahaha birasekeje cyane ntamifashirize mbonye ye harikindi ashaka kitari umuziki kuri uwi mwali music si iye pe ni troma





Inyarwanda BACKGROUND