RFL
Kigali

Kitenge Maulidi yaciye amarenga ko yaba ari mu rukundo na Zari

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/06/2018 8:28
0


Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara amafoto n’amashusho agaragaza Kitenge ari mu nzu kwa Zari ibintu bituma abantu batari bake bavuga ko aba bombi baba bari mu rukundo rudasanzwe.



Mu mashusho amwe, hagaragaramo Kitenge ari kuwe n’abana ba Zari bari gukina mu gihe Zari we aba ahugiye mu gikoni ategura amafunguro. Mu gace kamwe ko mu mashusho, uyu munyamakuru wa EFM, Kitenge yumvikanamo ashima cyane Zari avuga ko ari mwiza kandi azi guteka cyane.

Tumwe mu tumenyetso tugaragaza ko Kitenge ari mu rukundo na Zari

Mu bindi bice by’amashusho bigaragara, hari ahumvikana Kitenge Maulidi abaza abakunzi niba uyu mugore mwiza ukomoka mu gihugu cya Uganda yamugira umufasha cyangwa yamureka aho avuga ati “Muzane mu rugo cyangwa simuzane?” Abakunzi be bamusubije ibintu bigiye bitandukanye. Hari abamubwiye ‘YEGO’ ndetse n’abamubwiye ‘OYA’ kuko byashobora guteza amakimbirane akomeye cyane hagati ya Kitenge na Diamond n’ubwo atakibana na Zari.

Kitenge avuga ko we na Zari ari inshuti zisanzwe gusa

Nyuma y’uko ayo mafoto n’amashusho bicicikanye cyane rero, igitangazamakuru cya Amani cyakoze iyo bwabaga gishakisha cyane Kitenge ngo bamubaze ku mubano we na Zari ariko ibyo yabasubije bihabanye kure n’ibyo abenshi bibwiraga kuko yavuze ko we na Zari bafitanye ubushuti busanzwe gusa ari uko yamutumiye iwe ngo basangire ifunguro rya Saa Sita gusa kuko Kitenge yari ari muri Afurika y’Epfo kubera impamvu z’akazi ko gukurikirana Igikombe cy’Isi cya 2018.

Uretse ibyo ariko, Maulidi yanabajijwe ku kijyanye n’ikibazo yabajije niba yajyana Zari cyangwa yamureka cyane ko byasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, Kitenge yagize ati “Njye ndi umuyisilamu, nawe ni umuyisilamu kandi ntararongorwa gusa icyo nzi ni uko yagiranye umubano na Diamond ariko baratandukanye…”

Kitenge avuga ko yagiye kwa Zari ngo basangire amafunguro gusa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND