RFL
Kigali

Kiss Daniel ugiye kuza gutaramira mu Rwanda ni muntu ki?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:5/02/2016 10:42
1


Kiss Daniel ni umwe mu bahanzi bakiri bato bamaze kumenyekana muri Nigeria ndetse no muri Afrika. Mu gihe kitageze mu kwezi azaza gutaramira abanyarwanda ku nshuro ye ya mbere azaba aje mu Rwanda.



Ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Anidugbe Oluwatobiloba Daniel. Yavutse tariki 01 Gicurasi 1994 avukira muri Leta ya Ogun  yo muri Nigeria.

Yize ubuhinzi ariko abushyira ku ruhande ajya mu muziki

Kiss Daniel yatangiye kugaragaza gukunda umuziki akiri muto ndetse agashyigikirwa cyane na se mbere y'uko yitaba Imana muri Gicurasi 2015. Muri 2013 yarangije kaminuza muri Federal university of agriculture mu ishami ry'imicungire y'amazi n'ikirere mu buhinzi(Water Resources Management and Agrometeorology).

Yatangiye muzika kuburyo bw’umwuga muri 2013 ubwo yari arangije amasomo ye ya kaminuza ahita asinya muri G-Worldwide Entertainment. Yatangiye kwandika indirimbo ze za mbere afite imyaka 11.  Ku itariki 1 Gicurasi 2014 nibwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise’Shoye’. Tariki 1 Ugushyingo 2014 nibwo  yashyize hanze indirimbo ye ya 2 yise’Woju’. Amashusho ya ‘Woju’ yamaze ibyumeru 11 aca mu ndirimbo 10 zikunzwe kuri MTV Base (Official Naija Top Ten) harimo ibyumweru 6 yamaze iri ku mwanya wa mbere.

Nyuma yo gukundwa cyane, Kiss Daniel yasubiranyemo indirimbo’Woju’ n’abandi bahanzi bakomeye muri Nigeria’Davido’ na Tiwa savage’.’Woju’ isubiyemo nayo yahise ikundwa ndetse  inahita ifata umwanya wa mbere muri MTV Base Official Naija Top Ten. Nyuma yaho yashyize hanze izindi ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Laye’,’Kiss Daniel’,’Good time’,Chidioke …harimo n’izo yagiye afasha bagenzi be bo muri Nigeria.

Kiss Daniel amaze kwegukana ibihembo 8 muri 18 yahataniye. Mubyo yegukanye tavuga nka : Afrima Awards Most Promising Act in Africa (2015) , Extreme Awards (Benin Republic) Next Rated Artiste of The Year, Nigeria Entertainment Awards / Best New Act of the Year (2015), Africa Youth Choice Awards / Next Rated (2015), n’ibindi.

Kiss Daniel

Ku itariki 27 Gashyantare 2016 nibwo uyu muhanzi azataramira abanyarwanda mu gitaramo azafatanyamo na Bruce Melodie, Big Farious n’itsinda rya Charly na Nina. Camille Yvette ukuriye Royal Entertainment ari nayo izazana uyu muhanzi,  yatangarije inyarwanda.com ko muri iki gitaramo buri muhanzi azacuranga mu buryo bwa Live. Uretse igitaramo , Camille yatangaje ko hazerekanwa n’imideli y’aba designers 4 bakomeye hano mu Rwanda.

Iki gitaramo kizabera muri Serena Hotel  guhera ku isaha ya saa moya z’ijoro(7PM). Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi icumi kuri buri muntu(10.000 RFW).

Reba hano indirimbo ‘Woju’ Kiss Daniel yasubiranyemo na Davido na Tiwa Savage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • doreen8 years ago
    Mukomereze aho gakire denise na camille yvette turabashyigikiye.i can't wait for woju live





Inyarwanda BACKGROUND