RFL
Kigali

Kirezi Balinda Delice wari muri Miss Rwanda 2016 yashyize hanze umuvugo utaka Perezida Kagame - WUMVE

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/07/2017 14:32
0


Kirezi Balinda Delice wari mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2016 akaza kuvamo atagize amahirwe yo kugera mu bakobwa 15 ba mbere, kuri ubu yashyize hanze umuvugo (Ongera Uganze) umara iminota ibiri n’amasegonda 53 avuga ubutwari bwa Paul Kagame uri mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu myaka 7 itaha.



Kirezi w’imyaka 19 y’amavuko wari uhagarariye Intara y’ Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2016,  yafashe umuvugo we uri mu majwi anagaragaza amagambo awugize mu rurimi rw’icyongereza n’ikinyarwanda (Lyrics) dore ko asanzwe azwiho gukora imivugo. Umuvugo wa Kirezi yawise “Ongera Uganze”.

Muri uyu muvugo, Kirezi agaruka ku magambo agaragaza ko Paul Kagame ari inkingi ikomeye Abanyarwanda begamiye nk’umubyeyi kandi ko ibyo niba babizi (Abanyarwanda) batateshuka mu gusigasira igihango, bamutera ingabo mu bitugu. Uyu mukobwa avuga ko kandi Paul Kagame ari we mvano yo kuba abanyarwanda bafite amahoro ndetse akaba ipfundo ry’umutekano uri mu gihugu.

 KANDA HANO WUMVE "ONGERA UGANZE" UMUVUGO WA KIREZI BALINDA DELICE

 

 

Kirezi Balinda Delice yari muri Miss Rwanda 2016 ahagarariye intara y'iburasirazuba

Kirezi Balinda Delice yari muri Miss Rwanda 2016 ahagarariye intara y'iburasirazuba

Muri 2016 ntabwo Kirezi Balinda Delice yabashije gukomeza mu cyiciro cya nyuma cyabarizwagamo abakobwa 15

Muri 2016 ntabwo Kirezi Balinda Delice yabashije gukomeza mu cyiciro cya nyuma cyabarizwagamo abakobwa 15






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND