RFL
Kigali

KIREHE: Ndayisaba Fabrice Eto’o yasangiye ubunani n’umwana w’amezi 6 warokotse nyuma yo gutabwa mu musarane na nyina-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/01/2018 14:18
2


Ndayisaba Fabrice washinze Umuryango wita ku bana witwa ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’, yatangije ku mugaragararo gahunda yo guha Akariza Blessing Anaëlle imfashabere nyuma y’uko uyu mwana wo mu kagari ka Muganza, umurenge wa Gatore wakuwe mu musarani wa metero 8 z’ubujyakuzimu, yari yajugunywemo na nyina nyuma yo kumubyara.



Akariza Blessing Anaëlle yavutse tariki ya 02 Nyakanga 2017 avukira mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Muganza, ari bwo mama we,  Murekatete Clarisse yamubyaye agahita amuta mu musarani, ariko abaturage bagatabara, bagakura uwo mwana mu musarani akiri muzima, akaza kwitabwaho n’abaganga ndetse nyuma yo gukira agasubizwa ababyeyi be bari baramujugunye.

eto'oNdayisaba Fabrice Eto'o akigera i Kirehe

Bikimenyekana, Ndayisaba Fabrice washinze umuryango wita ku bana ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’ yahise yiyemeza kumwitaho, kumuha ibyo azakenera byose kugeza akuze, akazamurihira amashuri abanza n’ayisumbuye. Ibi ni byo byatumye, tariki ya 2 Mutarama 2018,  Ubwo  Akariza Blessing Anaëlle yari yujuje amaze atandatu amaze avutse,  Ndayisaba Fabrice yasuye uyu mwana i Gatore, atangiza ku mugaragaro gahunda yo gutangira kumuha imfashabere, ashyikiriza ababyeyi b’uyu mwana ifu y’igikoma y’abana, imbuto, isukari, amavuta yo kwisiga, ibikinisho by’abana n’ibindi bikoresho bijyanye n’isuku y’umwana ugeze mu kigero cy’Akariza.

eto'oUyu mwana akikiwe na mama we, abari ku ruhande ni ababyeyi b'uyu mu mama watawe mu musarane akaza kuvanwamo

Murekatete Clarisse umubyeyi wa Akariza Blessing Anaëlle avuga ko ubufasha bakomeza guhabwa bazabukoresha neza mu kwita kuri uyu mwana. Ati “Ndi umubyeyi we n’ubwo kiriya kibazo cyabaye (cyo kumujugunya mu musarani), ibikoresho bampaye nk’uko namwitagaho muha ibere, ubu imfashabere na biriya bikoresho by’isuku ndabyitaho; umwana akomeze akure neza. Kandi ndashimira cyane Ndayisaba Fabrice na Leta y’u Rwanda.”

eto'oUhereye iburyo, umuyobozi w'ibitaro byo muri uwo murenge byitaye kuri uyu mwana, Umuyobozi w'umurenge, Ndayisaba Fabrice Eto'o n'umukuru wa Polisi yo muri ako gace

Munyakabuga Innocent Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kirehe yasabye umuryango wita kuri Akariza Blessing kumwitaho by’umwihariko kuko ari umwana wabayeho mu buryo budasanzwe. Ati “Umwana agomba guhabwa ibere kuva akivuka, kugeza ku mezi  atandutu. Nyuma y’ayo mezi ni bwo agomba guhabwa imfashabere, akenshi tubasaba ko bahera ku tuntu tworoshye, imbuto, Jus,... ariko  agomba kwitabwaho kugira ngo atazagira imirire mibi.”

Iyamuremye Antoine Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore yashimye igikorwa Ndayisaba Fabrice yakoze cyo kwita ku mwana nyina yariye ataye, avuga ko  nk’ubuyobozi biyemeje gufatanya na we kwita kuri uyu mwana. Ndayisaba Fabrice wiyemeje kwita kuri Akariza Anaëlle yabwiye  Inyarwanda.com ko  uyu mwana yamugize uwe kandi yumva ari inshingano ze kumuha ibyo akeneye byose. Ati:

Niyemeje kumufasha, nzakomeza kumufasha muri byose; kandi azavamo umuntu ukomeye,  akivuga twahise tumushyiriraho Ikigega kitwa Anaëlle Foundation kizita ku burenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa.

eto'oUmwe mu baturanyi bakuye uyu mwana mu musarane atanga ubuhamya bw'uko byagenze

Ndayisaba Fabrice Foundation ni Umuryango wita ku bana, umaze imyaka 10 ishinzwe na Ndayisaba Fabrice, kuri ubu ufite imyaka 22 y’amavuko. Ndayisaba Fabrice Foundation ifasha abana basaga 100  b’abahungu n’abakobwa, baturuka hirya no hino mu gihugu.

eto'oUmuyobozi w'umurenge ateruye uyu mwanaeto'oUmuyobozi w'ibitaro ateruye uyu mwanaeto'oNdayisaba Fabrice Eto'o ateruye uru ruhinjaeto'oUmukuru wa Polisi muri aka gace ateruye uyu mwanaeto'o

Abana bo muri aka gace bari bahuriye ku murenge basangira ubunanieto'oUmubyeyi w'uyu mwana amuteruye ari kumwe n'ababyeyi be biyemeje kuba hafi uyu mwana warokotse ku bw'Imanaeto'oeto'oETeto'oAbatabaye uyu mwana bakamukura mu musarane bashimiwe imbere y'abaturage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd6 years ago
    Clarisse ashobora kuba yarafite ihungabana kuko bigaragara ko kumujugunya byari ukwiheba wasanga yaranagerageje kuyikuramo ikanga, ese we yarakurikiranywe cg byarekeye aho? ese yumva akunze uwo mwana? yamusabye imbabazi se? kuko uriya mwana ibyo yakorewe na nyina ntibizabura kumugiraho ingaruka mu mikurire ye niba ataramusabye imbabazi , muduhe amakuru arambuye, kuko umuntu si umubiri ugaragara gusa, na roho ye ikeneye ifunguro n'urukundo nyarwo
  • 6 years ago
    Kabisa ndayisaba Fabrice akwiye igihembo kurwego rw'igihugu. Imana ijye ikomeza kuguha ubumuntu ndeste nubutunzi bwo gufasha abo babaye





Inyarwanda BACKGROUND