RFL
Kigali

Kingdom Kids Ministries yateguye iserukiramuco ry'abana 'Kigali Kids Festival' rigiye kuba ku nshuro ya mbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/07/2018 15:11
0


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco ry'abana ryiswe 'Kigali Kids Festival' ryateguwe na Kingdom Kids Ministries ikuriwe na Liliane Mutesi. Ni iserukiramuco rizabera ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali tariki 18/08/2018.



Kingdom Kids Ministry yatangijwe mu Rwanda muri 2009, gusa muri uyu mwaka wa 2018 ni bwo iteguye ku nshuro ya mbere iserukiramuco ry'abana yise 'Kigali Kids Festival'. Ni iserukiramuco rizajya riba muri mwaka. Iserukiramuco ryo muri uyu mwaka rizabera ku Kacyiru kuri SOS Children's Village ahateganye na Golf Course. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Liliane Mutesi ukuriye Kingdom Kids Ministry International yadutangarije ko intego ya 'Kigali Kids Festival' ari ukwishimana n'abana bagakinana imikino itandukanye ndetse bakanaririmbana indirimbo zinyuranye.

Liliane Mutesi

Liliane Mutesi umuyobozi wa Kingdom Kids Ministry

Kwitabira iri serukiramuco 'Kigali Kids Festival' bisaba kwiyandikisha bitarenze tariki 11/08/2018. Ku bantu bakeneye kwandikisha abana bazitabira iri serukiramuco, bashyiriweho uburyo bwaborohera aho bashobora guhamagara izi nimero. Liliane: 0784151371 ndetse na Sharon:0785092889. Kwinjira ni ukwishyura 2000Frw, hakaba harimo n'ifunguro rya Saa Sita umwana azahabwa ku munsi w'iserukiramuco.

Kigali Kids Festival

Kingdom Kids Ministries ihuriza hamwe abana bagasabana

Liliane Mutesi yadutangarije ko abana bazitabira iri serukiramuco ari abafite imyaka iri hagati y'itatu (3) ndetse na cumi n'itatu (13) y'amavuko. Abana bazitabira iri serukiramuco bazaba bambaye imipira yakoreshejwe na Kingdom Kids Ministries, kubona umupira umwe ni ukuwugura 5,000Frw. Nyuma y'iri serukiramuco, Kingdom Kids Ministries bateganya kujya mu byaro mu ntego yo gufasha abana kumenya ibintu by'Imana bakiri bato. 

Kingdom Kids Ministry mu ntego yabo nyamukuru ni ugutoza abana gushaka ubwabi bw'Imana no gukurira mu Mana no kugirana ubusabane nayo. Kingdom Kids Ministry baterwa ishema no kubona umwana akurira mu kuramya no Imana ndetse agashinga imizi mu ivugabutumwa. Bagendera ku cyanditswe kiri muri Matayo 19:14 hagira hati: Ariko Yesu arababwira ati “Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.” Intumbero yabo ni ukubona abana bakurira bavamo abayobozi mu bwami bw'Imana no kubera urugero rwiza abandi bana. Bafasha kandi abana kumenya impano zabo z'umwuka n'uburyo bazikoresha mu murimo w'Imana. 

Kigali Kids FestivalKigali Kids Festival

Kigali Kids Festival

Iserukiramuco Kigali Kids Festival rigiye kubera i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND