RFL
Kigali

King The Winner yatangaje iturufu azakoresha kugira ngo mu myaka 5 iri imbere azabe ari umuhanzi uzwi mu karere

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/11/2018 11:05
0


Mugisha Aime Christian uzwi nka The Winner ni umuhanzi nyarwanda w'imyaka 21 y'amavuko ufite inzozi zo kuzaba ari umuhanzi uzwi mu karere mu myaka itanu iri imbere. Twaganiriye nawe, tumubaza amaturufu azakoresha kugira ngo agere kuri izo nzozi.



King The Winner yabwiye Inyarwanda.com ko imbogamizi akunze guhura nazo mu muziki we ari ubushobozi bucye. Yemeza ko afite impano yo kuririmba no kubyina ndetse ngo abantu benshi bamutangira ubuhamya. Twaganiriye nawe tumubaza intumbero afite mu muziki we tunamubaza ibyo ateganya kugeraho mu myaka itanu iri ibere. Aho niho yahereye anadutangariza iturufu azakoresha kugira ngo agere kuri izo nzozi ze. Yagize ati:

Mu myaka itanu iri imbere ndifuza kuzaba nzwi muri East Africa yose. Ikizabimfashamo ni uko namenye impano yanjye, kandi nkayisigasira, rero bacye mu bamaze kuyimenya, bazangeza ku bandi kandi byose bizava ku Mana bice mu bantu. Ikibazo mpura nacyo ni ubushobozi budahagije kuko impano yo ndayifite kandi abantu benshi barayikunda.

Ncuranga guital, piano, mbyina muri clue ya the legends kandi mvuga English, Swahili, Luganda, Kinyarwanda neza, urumva nahimba indirimbo ikumvwa na benshi ikorewe promo ihagije. Ubundi nditeguye mu rugamba rwa muzika, intwaro nzikuzikoresha nuko ntahabwa uburenganzira, nzigezeho nahindura byinshi ku muziki wacu muri rusange. 

Image result for Uzwi nka King the winner

King The Winner afite inzozi zo kuba icyamamare mu karere mu myaka itanu iri imbere

King The Winner amaze gukora indirimbo zinyuranye harimo izo yakoranye n'abandi bahanzi ndetse n'izo yagiye yandikira abantu bakamufasha kujya muri studio kugira ngo impano ye yo kwandika bayimenye. Afite n'indirimbo ze bwite za Gospel aho twavugamo; Umuvugizi n'indi nshya yise Ndiho. Izindi zifite amashusho ni izo yakoranye n'abandi bahanzi n'amatsinda akunze kugaragaramo aho twavuga nka The legends, itsinda rimaze gukorana indirimbo n'abahanzi barimo Ama G na Jay Polly.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND