RFL
Kigali

King Phylosophe uvukana na Young Grace, yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Blessing'

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:13/09/2014 21:33
10


Umuhanzi King Phylosophe, musaza w’umuraperikazi Young Grace, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Blessing’ ahuriyemo na bagenzi be bo muri Label ya The Cookers bakorana muri studio ya Kitchen music na Kitchen pictures.com aribo First Month na Mahombi.



Mu kiganiro n’uyu muhanzi ukomeje kugenda abyinjiramo buhoro buhoro atera ikirenge mucya mushiki we, yadutangarije ko iyi ari indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugaragariza abantu ko buri wese ku isi afite icyo Imana yamugeneye ku buryo atari byiza kwikanira umugisha w'undi.

 asn

King Phylosophe asanzwe akunda gufashanya na mushiki we mu myandikire y'indirimbo

King Phylosophe ati “ Muri iyi ndirimbo mba nshaka kwerekana ko burya umugisha wawe ntaho uhuriye n’uwa mugenzi wawe. Ni ukuvuga ngo buri wese afite uko Imana yamugeneye agomba kuzabaho ndetse n’impano zitandukanye. Ni indirimbo ya Gospel.”

Reba hano amashusho y'indirimbo 'BLESSING'


Nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo, uyu musore avuga ko akazi gakomeje, abo igikorwa kimirije imbere ari ugafata amashusho y’indirimbo yise Doctor, ibi byose bikaba bitunganyirizwa muri studio ye bivugwa ko ayifatanyije na mushiki we Young Grace.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joseph9 years ago
    Courage mwana wacu. Ubwo hutumwa ni bwiza pe. Society nyarwanda irabukeneye
  • danis9 years ago
    Iki ni icyongereza !!!!!!
  • unknown9 years ago
    ko mbona se asa na safi wo muri urban boys banfana iki?
  • umuhoza diane9 years ago
    umuryango wabo wose nabastari? ni byiza
  • lory9 years ago
    nkunda sister we young grace maman bingo
  • dorine umurundikazi9 years ago
    ni nziza cane!
  • sunday9 years ago
    ubutumwa bwiza cyane, uyu mwana wumusore turigana mount kenya ark ndamukunda cyane arangwa no kubaha nubwitonzi nukuri sinarinziko ari umuhanzi guhera ubu ngiye kumushyigikira.
  • aaaaaa9 years ago
    wow ni byiza, courage urashoboye
  • dodos9 years ago
    yewe uyu mubyeyi yaroreje uretse ko nabonye nawe ari nkurubyaro rwe. bakuyeho.
  • 19 years ago
    arabishoboye, courage





Inyarwanda BACKGROUND