RFL
Kigali

King James yerekeje umuziki we mu rukiga agamije gusubiza abanyarwanda muri bya bihe

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/12/2014 15:47
12


Umuhanzi King James uhamya ko yiyemeje kugenda ashyira udushya dutandukanye mu bihangano bye, ubu noneho yinjiye mu njyana z’abanyarwanda bo ha mbere aho yakoze indirimbo yitwa “Ganyobwe” izwi cyane mu ndirimbo zakunzwe kandi yumvukanamo ururimi rw’igikiga cyo mu bice by’ahahoze hitwa i Byumba.



Mu kiganiro King James yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye nshya yitwa “Ganyobwe”, yadutangarije ko nk’uko amaze iminsi abikora mu bihangano bye buri gihe aba atekereza uburyo bushya yakoramo muzika ye buba butandukanye n’uko abantu baba babyiteze, ibi byose akagenda abikora yibanda ku mwimerere w’umuziki wumvikanamo injyana nyarwanda ariko inavanzemo ibicurangisho bigezweho.

KIng james

By’umwihariko kuri iyi ndirimbo yumvikanamo “Ikinimba” kandi ikanabamo ururimi rw’igikiga kimenyerewe mu bice by’amajyaruguru ahahoze hitwa i Byumba, inumvikanamo umudiho uzwi cyane mu mbyino zakunze gucishwa cyane mu bitaramo nyarwanda hambere kandi bigakundwa, gusa uburyo uyu muhanzi yabihinduye akongeramo n’injyana ya kinyafurika yiteze ko bizashimisha abanyarwanda kandi bigatanga indi sura nshya ku muziki wa King James.

UMVA HANO INDIRIMBO "GANYOBWE" YA KING JAMES

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • habimana9 years ago
    komeza ushakishe uzagera kure muhu courage
  • hirwa king Eric9 years ago
    Intaneshwa tukuri inyuma jyavmbere musore wacu
  • s9 years ago
    umusore waciye ibintu muburyo bwose.
  • Uwiringiye9 years ago
    ntakibazo turagushyi gikiyepe kd turamukunda cyanepe
  • manzi hassan9 years ago
    King james turakwemera pee urabizi iyo ndirimbo ikoranye ubuhanga pee komerezahoo curang....
  • mimi9 years ago
    kabisa ndayumvise nyeganyega nicaye,komereza aho ni iyambere
  • nna9 years ago
    King James is always the best artist in Rwanda!be courageous King!
  • kiki9 years ago
    nizere ko yasabye uburenganzira uwayihimbye kuko ashobora kuzagirana ibibazo na nyirayo!naho ubundi ni byiza pe ni ngombwa ko ibihangano bitazimira
  • Bruce9 years ago
    Waouh sha iyi ndirimbo ni nziza sana, yabisobanuye ko yasabye uburenganzira ! courage uri umuhanga !
  • sisi9 years ago
    wooouww,1st time to comment here but its worth it,just amusing
  • 9 years ago
    ndakwemera
  • NTWALI MICHEAL9 years ago
    Komereza aho niggaaaa





Inyarwanda BACKGROUND