Mu minsi ishize ni bwo King James umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufata amashusho y’indirimbo ze zinyuranye cyane ko yitangarije ko yavuyeyo afashe amashusho y’indirimbo esheshatu. King James yatangaje ko yatunguriwe bikomeye muri Amerika.
King James aganira n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati”Urabona hano mu Rwanda usanga aba bakobwa bajya mu mashusho benshi mu bantu babafata nk’ibirara cyangwa n’umwana ushatse kujya mu byo kumurika imideri agafatwa nk’ikirara cyangwa uwananiranye mu muryango, ibi rero nasanze bihabanye no muri Amerika by’unmwihariko abo twakoranye ubwo nafataga amashusho y’indirimbo zanjye.”
King James yakomeje agira ati”Urumva njye njya gufata amashusho y’indirimbo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byansabye gushaka kompanyi y’abamurika imideri dukorana, naje kuyibona twumvikana iby’amafaranga ndetse n’ibindi byose gusa nanjye natunguwe n'ukuntu ku munsi nyiri izina wo gufata amashusho abakobwa mubona mu ndirimbo zanjye bazaga batwawe niwabo babazaniye ibyo kurya mbega ubona babashyigikiye bikomeye ku buryo amashusho y’indirimbo twayafataga ababyeyi hafi ya bose bakirindiriye kugeza bacyuye abana babo.”
King James yakoresheje abanyamideri bo muri Amerika
Ibi ngo byatumye asubiza amaso inyuma yibaza impamvu abakobwa b’inaha mu Rwanda no muri Afrika iyo bagiye kwinjira mu byo kumurika imideri bafatwa nk’ibicibwa ndetse ugasanga mu muryango bari mu batishimiwe nyamara ibyo baba bari gukora bisaba impano ndetse n’uwabikora neza nawe byamutunga. King James yatangarije Inyarwanda.com ko kubwe nyuma y’ibyo yiboneye asanga ababyeyi ba hano mu Rwanda bahindura imyumvire bagashyigikira abana babo mu mpano baba bafite na cyane ko hari igihe umwana yaba icyamamare ndetse agatungwa n'uko ari umuhanga mu kumurika imideri.
Tubibutse ko ubwo King James yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahakoreye indirimbo zigera kuri esheshatu mu buryo bw’amashusho kugeza ubu akaba amaze gushyira hanze eshatu zirimo; Hari ukuntu, Nyuma yawe ndetse na Agatimatima aherutse gushyira hanze mu minsi ishize. King James ni naho yahishuriye ukuntu yakoranye na Kompanyi ya Alexis Crystal Stevenson Modeling Agency aha akaba yatangaje ko abakobwa bakoranye baturuka mu bihugu binyuranye gusa batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AGATIMATIMA’ KING JAMES AHERUTSE GUSHYIRA HANZE
TANGA IGITECYEREZO