RFL
Kigali

King James yateguriye impano abakunzi be azabapfundurira ku munsi mukuru wa Noheli

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/10/2014 16:58
7


Mu gihe habura amezi abiri gusa ngo umunsi mukuru wa Noheli ugere, umuhanzi King James yateguriye abakunzi be impano ijyanye n’uwo munsi, akaba kugeza ubu arimo gushaka aho azapfundurira agaseke hagati y’i Kigali no mu mujyi wa Rubavu kuko byanze bikunze agomba guhitamo hamwe muri aho hantu habiri.



Iyi mpano ya King James, ni album ye izaba yitwa “Ntibisanzwe”, iri zina rikaba rinajyanye n’indirimbo ye nshya yitiriye iyi Album, iyi ikazaba iriho indirimbo ze zitandukanye zagiye zikundwa cyane harimo nka Yanyumye, Yaciye ibintu, Narihannye, Zizane tuzinywe, iyi nshya yitwa “Ntibisanzwe” ndetse n’izindi abazitabira igitaramo cye bazabasha kumenya ku munsi nyirizina wo kumurika album.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NTIBISANZWE"

Nk’uko King James yabitangaje mu kiganiro na Inyarwanda.com, iyi ndirimbo yashyize ahagaragara yitwa “Ntibisanzwe” ari nayo izitirirwa album niyo ya nyuma azatangaza mbere yo kumurika album kuko n’ubwo izindi zose zarangiye gutunganywa azazimurikira abakunzi be ku munsi nyirizina wa Noheli isanzwe yizihizwa tariki 25 Ukuboza.

Kuri iyi album, King James azabona umwanya wo gushimira abakunzi be no kwishimana nabo ku byo bagezeho muri uyu mwaka wose uzaba ugeze ku musozo, mu minsi micye akaba azafata umwanzuro hagati ya Kigali na Rubavu aho azakorera iki gitaramo gikomeye akageza ku bakunzi be impano y’umwaka.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Byiza Cyane
  • 9 years ago
    NIBYIZA PE! DUFITE AMATSIKO YIYO MPANO!
  • 9 years ago
    NIBYIZA PE! DUFITE AMATSIKO YIYO MPANO!
  • uuu9 years ago
    ntandirimbo mbonyaho
  • 9 years ago
    Kabisa indirimbo ni power power
  • Mimi Clementine9 years ago
    Ikibazo Ni Uko Duheruka Tuje Kugushyigikira Gusa Nyuma Ntutwikoze Turakwemera Ariko Ntubibona
  • 9 years ago
    king games bizaberahe kandi ndagukunda.





Inyarwanda BACKGROUND