RFL
Kigali

KING James yasubije Ama G The Black umushinja kuririmba urukundo nyamara ntarwo agira –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/02/2018 10:52
1


Muri iyi minsi nibwo Ama G The Black yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Umurokore’, iyi ikaba ari indirimbo yumvikanyemo amagambo yo kwibasira abandi bahanzi barimo na King James uyu muraperi yashinjaga kuba aririmba urukundo nyamara ntarwo agira, icyakora kugeza ubu King James uhamya nawe ko yabyumvise yamaze gusubiza Ama G The Black.



Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2018 ubwo King James yarari muri studio za Magic Fm mu kiganiro The RunDown. King James yagarutse ku byo Ama G The Black yamuririmbyeho, atangaza ko ku bwe atizeye neza niba koko ariwe yaririmbye ariko nanone yongeraho ko abaye ariwe ntacyo byaba bitwaye cyane ko buri muhanzi agira aho akura inganzo bityo ngo abaye ariwe Ama G yavugaga, ngo ntacyo byaba bimutwaye rwose.

king jamesKing James ubwo yarari kuri radiyo ya Magic Fm

King James yabajijwe n’umunyamakuru niba koko yaba atagira urukundo nk'uko Ama G The Black yabiririmbye maze uyu muhanzi atangaza ko urukundo arufite kandi rwinshi anongeraho ko adashobora kururirimba atarugira ahubwo ko yabuze uwo aruha.

REBA HANO IKIGANIRO KING JAMES YAGIRANYE  NA MAGIC FM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    nawe wayobotse idi usigaye wambara umusaraba wa skull and bone ???? nka diamond welcome to the world of satanic





Inyarwanda BACKGROUND